skol
fortebet

Musanze: Amadini y’ inzaduka aratungwa agatoki kunyunyuza imitsi y’ abaturage

Yanditswe: Wednesday 21, Dec 2016

Sponsored Ad

Abatuye akarere ka Musanze bavuga ko babangamiwe n’ ubwiyongere bukabije bw’ amadini n’ insengero mu mujyi wa Musanze. Ngo abashinga aya madini ahanini nta kindi baba bagamije uretse gushakira amaramuko ku baturage.
Umuvuduko munini w’ubwiyongere bw’insengero muri uyu mujyi wa Musanze, bamwe bavuga ko uterwa n’uko hari abamaze kumenya ko urusengero rushobora kubyazwa amafaranga nk’irindi shoramari ryose.
Uko biri kose ariko abavuga ibi bemeza ko bitari bikwiye ko umuntu ashinga urusengero (...)

Sponsored Ad

Abatuye akarere ka Musanze bavuga ko babangamiwe n’ ubwiyongere bukabije bw’ amadini n’ insengero mu mujyi wa Musanze. Ngo abashinga aya madini ahanini nta kindi baba bagamije uretse gushakira amaramuko ku baturage.

Umuvuduko munini w’ubwiyongere bw’insengero muri uyu mujyi wa Musanze, bamwe bavuga ko uterwa n’uko hari abamaze kumenya ko urusengero rushobora kubyazwa amafaranga nk’irindi shoramari ryose.

Uko biri kose ariko abavuga ibi bemeza ko bitari bikwiye ko umuntu ashinga urusengero agamije kwaka abayoboke be amafaranga ngo idini rye ritere imbere, nyamara inyungu y’amafaranga avamo akayikubira, akibagirwa no kureba ku iterambere ry’abo yitwa ko abereye umushumba.

Umuyoboke wa rimwe mu matorero yo muri uyu mujyi wa Musanze yagize ati “Rwose hari ibintu usanga bibangamye, umuntu akaza azanye itorero rishya agatangira asengera mu rugo rw’umuturage, ubundi akajya asaba abayoboke be ngo icya cumi, umusanzu wo kugura ikibanza, nyamara idini ryatera imbere akikubira umutungo waryo.

Hari n’abaza bagamije gukurura abayoboke maze bakavuga ko babazaniye inkunga y’abana babo, nko kubarihirira amashuri, ibikoresho, n’ibindi. Hari n’uwaje agenda atwaka amafaranga 1500 kuri buri mwana, njye yantwaye agera ku bihumbi 6000, twari abayoboke bagera kuri 300, kandi mu cyumweru kimwe, ngaho nawe bara ayo mafaranga yose kandi nibura uwari ufite abana bake bari 2, ndifuza ko ubuyobozi bwajya bukurikirana bamwe mu bavugabutumwa b’inzaduka”.

Umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwamariya Marie Claire avuga ko asaba ko abasenga bajya basengera ahantu hasonutse, nawe ngo arabizi ko hari ababigize ubucuruzi.

Yagize ati “Tuzi kandi tujya twumva ko hari amadini y’inzaduka ndetse n’abasengera ku gasozi mu buvumo, mbese mu buryo budasobanutse, aba bose turabasaba kujya basengera ahantu hasobanutse, abandi rero numva ngo babigize ‘business’.

Aba nabo nibumve ko bagomba guharanira ko abayoboke babo bagira ubuzima bwiza, haba kuri roho no ku mubiri, aho kubanyunyuza imitsi babasaba ubwitange rimwe na rimwe nabo batishoboye”.

Akomeza avuga ko buri torero cyangwa se idini rikwiye kujya ritangira umurimo waryo rimaze gushaka ibyangombwa bibemera gukora, kandi bakajyana na gahunda y’iterambere ry’igihugu.

Yagize ati “Hari amatorero dushima ubu ngubu adufasha mu bikorwa by’iterambere nko gutanga ubwisungane n’ibindi, aha rero mbonereho gukebura abo bose bakorera mu kajagari ko tugiye kubakurikirana kuko ntidukeneye abaza bagamije kwambura abaturage utwabo babinyujije mu matorero n’ubuhanuzi budafashije”.

Src: imvaho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa