‘Nari mfite imyaka 12 ubwo nafatwaga ku ngufu n’ abasirikare ba Uganda’

27 January 2017. | Opinion | 0 Ibitekerezo | Nsanzimana Ernest
  • ‘Nari mfite imyaka 12 ubwo nafatwaga ku ngufu n’ abasirikare ba Uganda’

Abasirikare ba Uganda boherejwe mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Centre Africa, barashinjwa gufata ku ngufu abagore n’ abakobwa bo muri iki gihugu.

Umugore w’ imyaka 13 y’ amavuko, witwa Eloise ni muto bishoboka nta nubwo ari muremure nibura. Iyo atekereje umugabo, umusirikare ntabasha kwiyumvisha uburyo yafashwe ku ngufu.

Uretse ihungabana yatewe no gufatwa ku ngufu akiri muto anafite inshingano zo kwita ku mwana we w’ amezi icyenda. Avuga ko ubwo yari afite imyaka 12 y’ amavuko ingabo za Uganda zoherejwe kubungabunga amahoro mu mujyi w’ iwabo zamugabaho icyo yita igitero.

Yagize ati “Mama yatumye ku isoko guhaha, ndi mu nzira njyayo, mpura n’ umusirikare wa Uganda aramfata anjyana muri Lodge (amacumbi rusange) aransambanya”

Uganda ifite abasirikare 25000 muri Repubulika ya Centre Africa. Ubutumwa bwo kubungabunga amahoro muri iki gihugu bwatangiye muri 2009. Ingabo zoherezwa muri iki gihugu ziba zigiye guhangana n’ inyeshyamba ziri ku ruhande rwa Joseph Kony n’ abagize Lord Resistance Army.

Izi nyeshyamba ziyobowe na Kony zishinjwa ibikorwa birimo ubwicanyi no gufata abakobwa n’ abagore ku ngufu. Zatangiriye muri Uganda ziza kugera muri Sudani y’ Epfo, muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo utaretse no Repubulika ya Centre Africa.

Kuri ubu abasirikare ba Uganda barashinjwa gukora ibi bisa n’ ibikorwa n’ inyeshyamba bagiye kurwanya.

Uwitwa Marie w’ imyaka 14 y’ amavuko we yifitiye icyizere kurusha, Eloise. Nawe ashinja abasirikare ba Uganda kumufata ku ngufu.

Yagize ati “ Naringiye mu murima mpura n’ umusirikare wa Uganda, aramfata aransambanya. Iyo mbitekerejeho ngira inkomanga ku mutima kuko ntabwo natekerezaga ko ibintu nk’ ibi byambaho. Iyo nza kugira icyuma cyangwa umuhoro nari kumukomeretsa”

Benshi mu basirikare ba Uganda bari ahitwa Obo, mu ishyamba ry’ inzitane, umunsi ku munsi hahora urusaku rwa za Kajugujugu zijyanayo bamwe zikurayo abandi.

Uretse ingabo za Uganda zivugwaho gufata abagore n’ abakobwa ku ngufu, raporo y’ umuryango mpuzamahanga wita ku burenganzira bwa muntu iherutse gutunga agatoki ingabo zirimo n’ iz’ u Burundi kugaragara mu bikorwa nk’ ibi.

Src: BBC

Tanga Igitekerezo