skol
fortebet

Ni inde uzasiba urwobo rw’amacakubiri, kwikubira n’inzangano rwicukuye muri ADEPR?

Yanditswe: Monday 08, May 2017

Sponsored Ad

Bishop Sibomana Jean (Umuvugizi) na Bishop Rwagasana (Umuvugizi ushinzwe ubuzima bw’itorero (sic))
Iminsi y’iki cyumweru cya mbere cya Gicurasi yakomereye idini rya ADEPR n’abayobozi baryo kuko nibwo bwa mbere bamwe mu bayobozi baryo bo ku rwego rwo hejuru bafunzwe bazira amakosa bakoreye mu kazi k’itorero bari bashinzwe.
Kugeza ubu Umuvugizi wungirije w’iri torero ndetse na bamwe mu bakozi baryo 3 cyane cyane bafite aho bahurira n’amafaranga baracyari mu maboko ya Polisi bose (...)

Sponsored Ad

Bishop Sibomana Jean (Umuvugizi) na Bishop Rwagasana (Umuvugizi ushinzwe ubuzima bw’itorero (sic))

Iminsi y’iki cyumweru cya mbere cya Gicurasi yakomereye idini rya ADEPR n’abayobozi baryo kuko nibwo bwa mbere bamwe mu bayobozi baryo bo ku rwego rwo hejuru bafunzwe bazira amakosa bakoreye mu kazi k’itorero bari bashinzwe.

Kugeza ubu Umuvugizi wungirije w’iri torero ndetse na bamwe mu bakozi baryo 3 cyane cyane bafite aho bahurira n’amafaranga baracyari mu maboko ya Polisi bose bakurikiranweho kunyereza umutungo w’itorero.

Kuba hari abafunze si ikibazo cyane kuko amakosa mu kazi arashoboka, ndetse iperereza ntacyo riragaragaza n’inkiko ntizirabahamya ibyaha ngo zibahe n’ibihano. Baracyari abere. Ariko se byageze aho biri ubu gute?

N’ubwo byakomeje kuzizinzikwa, itorero rya ADEPR ryajemo ibibazo bikomeye by’amacakubiri n’ikoreshwa nabi ry’umutungo aho ubuyobozi bwa Bishop Jean Sibomana, Umuvugizi w’iri torero ndetse n’Umuvugizi wungirije Tom Rwagasana bugiriyeho.

Imicungire y’umutungo w’iri torero ndetse n’imisanzu yasabwaga abayoboke ku mishinga bavugaga ko badasobanukiwe yatumye itorero ricikamo ibice ndetse havukamo itsinda ryemeje ko rifite umugambi wo kuzahura itorero.

Hejuru y’iyi micungire n’imiyoborere abayoboke binubiraga, hiyongereyeho ibyo aba bayoboke bafashe nko kwikuza ku bayobozi babo aho aba bihaye amazina y’ibyubahiro ya Bishop atarabagaho mu myizerere ya ADEPR ndetse ibirenzeho Umuvugizi wungirije we yanga kwitwa "Uwungirije" ahubwo yiyita Umuvugizi ushinzwe ubuzima bw’itorero.

Buri munsi w’ubuzima bwa ADEPR uba ugoye kuko nta muyoboke cyangwa umuyobozi uba azi neza umwuka uri buramuke. Hari abashumba bazamuwe n’ubuyobozi buriho, hari abamanuwe hasi ndetse hari n’abicajwe burundu bari abayobozi bakomeye.

Aba bose, bamwe bahamijwe amakosa yakozwe n’atarakozwe abandi baratengwa ariko bose icyo bari bahuriyeho ni ingaruka z’ubuyobozi bubi bavugaga buri mu itorero ryabo.

Ubu buyobozi bwananiwe guha icyerekezo Itorero, ngo bufatanye urugendo n’abayoboke iteka aba bagahora binubira igitugu bakoreshwaho mu buzima bwa buri munsi bw’Itorero. Ibi bikajyana no gushyira imbaraga mu guhana bihanukiriye abayobozi bashatse kugira ibyo basobanuza bitagenda neza mu itorero ryabo.

Uko byagenda kose mu gukemura ibibazo biri muri iri torero ryemeza ko rifite abayoboke barenga miliyoni 2, hakenewe amavugurura y’ubuyobozi ndetse n’imikorere iha ikizere abayoboke baryo.

Kugeza ubu umuti wa mbere ubanza ni uko Umuvugizi w’iri torero Bishop Jean Sibomana yari akwiriye kugirira impuhwe itorero uwe ubwe akibwiriza akegura ndetse na komite ayoboye nayo ikegura.

N’ubwo ibibazo itorero rifite ubu yaba atarabigizemo uruhare rufatika ngo abe ariwe nyirabayazana, yabazwa kuba yararebereye, akirengagiza gutabara abarengana abifitiye ubushobozi, akarebera aho basahura ari Umuyobozi n’ibindi byemezo yaba yaranze gufata kubera kurengera inyungu ze bwite kurusha kwitangira Itorero n’Intama ayoboye.

Uko ADEPR Bishop Sibomana ayoboye ihagaze ubu n’uko yari yayisanze muri 2013, nta butwari mubonamo namushimira nk’umuyobozi. Kwegura kwe ubwe atarindiriye ko bamweguza we na komite ye ni umwe mu miti yazahura iri torero.

Ubuyobozi bushya bwajyaho, nibwo mbonamo ikizere cyo kurokoka cyangwa se kurimbuka burundu kw’Itorero.

Ubuyobozi bwajyaho bukaba bufite inshingano zo guhuza impande zahoze zihanganye, kugarura umwuka wera mu itorero no gushyiraho icyerekezo cy’itorero abayoboke bose bibonamo.

Ubu buyobozi bwarokora Itorero mu gihe bwashyira imbaraga mu gukomeza ibyiza byari bihari, gukosora amakosa yakozwe n’abo basimbuye ariko cyane cyane bakunga kandi bakomora ibikomere biri mu mitima y’abarenganyijwe n’ingoma ya ba Bishop Sibomana na Rwagasana.

Ibi byajyana no guhumuriza abari inkoramutima z’ingoma baba basimbuye ntihabeho kwihimuranaho. Ibi byajyana no gutegura ibiganiro mateka y’Itorero aho abakohemukiranye n’abahemukiye itorero basabana imbabazi ndetse nyuma bagafatira ingamba z’icyerecyezo hamwe.

Itorero rishobora gukomeza kujya habi kandi mu gihe ubuyobozi bushya bwagira imbaraga nke zo kunga abagiranye ibibazo ndetse nabo ubwabo abababajwe bagashaka kwihimura.

Itorero kandi ryakomeza ubujyahabi mu gihe ubu buyobozi bushya nabwo bwananirwa gushyiraho umurongo n’icyerekezo cy’Itorero abayoboke bose bibonamo .

Gusa nanone ubuyobozi bwa Bishop Sibomana buzaba busimbuwe burasabwa kugira imbaraga z’umwuka wera zabafasha gusaba imbabazi abayoboke b’Itorero ku mabi yose yakozwe ku buyobozi bwabo ndetse no kuyobokana ubuyobozi bushya umutima mwiza.

Ibi binaniranye, iki gihe sinibaza ko ababishinzwe mu nzego za Leta bazakomeza kurebera aho miliyoni zirenga ebyiri z’abanyarwanda zayobotse iri torero zikomeza kuba mu manegeka y’imiyoborere n’imyemerere bigaruka bikagira n’ingaruka no mu mibereho ya buri munsi yabo.

Ubwo Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yatahaga Hotel Dove y’iri torero, mu ijambo rye yabasabye ko mu gihe bahuye n’ibibazo bikomeye bazajya biyambaza umwuka wera akabamurikira!

Ibitekerezo

  • Ahubwo twe nk’abayoboke ba ADEPR icyo twifuza nuko guhera uyu munsi ; tariki ya 8 Gicurasi, tutakongera kumva ngo Pasiteri Sibomana na pasiteri Tom (simvuze ba Bishop kuko sinigeze mbyemera) baracyari Ku buyobozi bukuru bwa ADEPR.

    BIBIRIYA BAYIHINDUYE INDOSHO KUBERA INDOTO ZO GUSHAKIRA INDONKE MU NDANGARE"

    Ikirura gishobora kwirirwa mu ntama bukira zikiri zose? kica zimwe izisigaye zigatorongera zigataha intatane izindi zikarara mu bihuru !! Ngibyo iby’intama zakwijwe imishwaro muri ADEPR ! Ibifu biri hanze aha hari ababihinduye bya "BARENGINABI"

    Njyewe ndi umukristo muri EAR ariko iyo ndebye ibibera muri iri torero nsanga isi ifite ibibazo,ni gute umuntu ahangara akigisha abakristo gokorera Imana yihisha agakora amabi angana uku ? Gusa ADEPR izagumya kubaho kuko Imana ntiyagumya kurebera abantu bayigabiza cyane ko Christ yaritanzeho byinshi,rero wasanga aricyo gihe ngo aze yiyubakire itorero rye,nshuti ndabibutsa ko iri torero atari irya Sibomana na Tom nk’uko bo babyibwiraga ahubwo ni irya Christo rero ukorera Imana by’ukuri yicika intege ahubwo narusheho gusenga umurimo wongere ukoreke.Njya ndeba abakecuru b’i Maheresho mu majyepfo badahwema gusengera umurimo nkibwirako Imana izabumva.Muramenye ntimugwe mu moshya ahubwo uwamenye icyo gukora nakomze yikirizwe bariya nabo bazabona ibyo bakoreye nta kundi.

    Njyewe ndi umukristo muri EAR ariko iyo ndebye ibibera muri iri torero nsanga isi ifite ibibazo,ni gute umuntu ahangara akigisha abakristo gokorera Imana yihisha agakora amabi angana uku ? Gusa ADEPR izagumya kubaho kuko Imana ntiyagumya kurebera abantu bayigabiza cyane ko Christ yaritanzeho byinshi,rero wasanga aricyo gihe ngo aze yiyubakire itorero rye,nshuti ndabibutsa ko iri torero atari irya Sibomana na Tom nk’uko bo babyibwiraga ahubwo ni irya Christo rero ukorera Imana by’ukuri yicika intege ahubwo narusheho gusenga umurimo wongere ukoreke.Njya ndeba abakecuru b’i Maheresho mu majyepfo badahwema gusengera umurimo nkibwirako Imana izabumva.Muramenye ntimugwe mu moshya ahubwo uwamenye icyo gukora nakomze yikirizwe bariya nabo bazabona ibyo bakoreye nta kundi.

    Andika Igitekerezo Hano ntibyoroshye ! méthodiste niyo itahiwe !!!!

    Abashumba babi babaga izibyibushye, bagahutaza izinanutse. Basabe Imana n’itorero ryayo imbabazi.

    Mwaramutse ibi nuko kuri nanjye nkumucristo wi ritorero ndabona umuti wayamacakubiri ariko ababayozi bakwegura ndetse bagasaba imana ni itorero ryimana imbabazi uwabereka abantu bataye ingo zabo bagatorongera kubera igitugu cyababagabo gusa icyo mpamya nuko nyirimurimo awubereye maso nibaga kwegura kd reta turayizeye ntabgo izaguma kurebera

    Yesu Ashimwe,Paulo yaravuze 《ati》Ndiho nyamara singe uriho ahubwo ni Kristo uri muringe.
    Bivuzengo umuyobozi wese utayoboreye munsi y’ukuboko ku Imana ntaho yageza Itorero.
    Mwuka wera niwe m’uyobozi utayombya.

    Njyewe nabonye uburyo bakamo amafranga n’abavuga butumwa bazaga bigisha gisozi gusa nkabona harimo akarengane cyane,gusa nabiriya byubahiro bihaye nabyo simpamya niba Imana yarabivuzeho.Gusa mbona ADEPER itakiyoborwa numwuka ahubwo iyoborwa nabantu uko babyumva.Njye Niko mbibona kdi byumva

    Njyewe nabonye uburyo bakamo amafranga n’abavuga butumwa bazaga bigisha gisozi gusa nkabona harimo akarengane cyane,gusa nabiriya byubahiro bihaye nabyo simpamya niba Imana yarabivuzeho.Gusa mbona ADEPER itakiyoborwa numwuka ahubwo iyoborwa nabantu uko babyumva.Njye Niko mbibona kdi byumva

    Nibashyireho Pastor RUKUNDO Octave, ni umukristo uzi icyo akora, ni umuntu ujijutse kdi uzi iby’ubuyobozi akamenya kubihuza n’ibibazo biriho akareba icyakorwa. Na mbere yabagiriye inama barayanga

    murahoneza mwese muribeshya nuyu wanditse aribeshya aharibizo suko aho batavuga bidahari soma neza bibiriya ibyahishuwe Lawodokiya ntabibazo byaharangwaga mumaso yabantu ariko yesu yarabyerekanye reka mbahe urugero ko njya mbona muburayi bigaragambya ?nukuvugako aho batigaragambya hataribibazo niba rero mwemerako aritorero ryi Mana Izabirangiza kandi nabavuga bose nabonye bishakira inyungu gusa ikindi twe turisengeramo ntakibazo cyaduca intege yego ntibazabura ndagirango mbabwire ntanirindi dini nanjyamo ntahantu hatagerwa numubisha kandi gutsinrwa urugamba ntuba utsinzwe intambara kandi ntanubwo ntwakwishimira ko abayobozi bacu bagwa mubibazo nubwo baba barakosheje nibenedata ngaya abantu bafite urwango ninde murimwe wabatera ibuye?satani aradutera mukamufasha yesu yaravuze ngo urukundo ntirwishimira gukiranirwa kwabandi mwirinde hari nabo twabariye batumariye abantu nkanswe amafranga umuntu yabona ayandi kubwibyo ntizacikintege naho byagenda gute Intege nizose ADEPR turagukunda naho ryabarigeze he tuzajyana abanzi nibenshi ariko abakunzi turahari tuzagusengera nabayobozi turazirikana ibyiza byanyu nabari mubibazo turabasengera mwihangane

    Gusa nubwo tuvuga kubuyobozi bwa ADPER ukoma urusyo akoma n’ingasire njye n’aba kristo muri muri ADPER nabasaba kwiyiriza ubusa nibura iminsi itatu nkuko Ester na Morodekayi babigenje Ester 4:14 mukihana namwe kuko harimo abakururira itorero umuvumo , kuko njye haribo mbona , nkibaza Yesu aramutse agarutse nonaha niba bagenda , niba basigara bikanyobera , naho abayobozi se wasengera nawe wirirwa mu bidatunganye ?????????????? musenger itorero kuko Nyiraryo arahari kandi urufatiro rw’Uwiteka ruracyariho rwanditsweho ngo Uwiteka azi abana be !!!!!!!!!!!!!!!!

    Ikintu kibabaje muri byose nuko igihe cyose twasabwaga umusanzu wa Gisozi ntanarimwe bigeze bahingutsa ijambo Hotel,ahubwo batubwiraga ko ari ibiro bikuru byitorero. aho rero baratubeshye rwose. Ikindi kibabaje nukubona ukuntu urusengero rwa Nyarugenge (Gakinjiro)batigeze barwitaho nanubu rukaba rumaze imyaka muri fondation. Ikigaragara bitaye kubucuruzi kurusha ivugabutumwa n’agakiza. Imana idutabare

    Mujye mukurikirana amakuru y’ibyo Imana iba yavuze kuko nta kiri kuba Imana itabwiye abayibaye hafi niyo mpamvu njye nagira abantu inama yo gusenga kuruta kusakuza Amosi 3:5-8 Muhumure Uwiteka ntiyaretse Itorero ahubwo umugambi we kuri ryo ni muremure.Mukomere kandi musenge ibindi mubiharire Imana.

    ntibyoroshye nawese ariya mafaranga nimenshi uziko ntakorari yemererwa gusohoka itaratanga hariya mafaranga ya gisozi ikindi abakristo bagurikibanza bakubaka bagasakara bakuzuza urusengero amaturo yose akajya hejuru iyo umukene waho umupfakazi impfubyi bo ngo bazabasengera

    Icyo dushinzwe ni ugusenga .Naho uwavuze ngo urusengero rwa Nyarugenge ruheze muri fondation sibyo kuko abakristo barwo baritanga bihagije kuburyo bamaze kurwubaka rukaba rusakaye.Hasigaye finissage nubwo itaboroheye ariko Imana ntabwo ikiranirwa ngo yibagirwe imirimo bakoze

    Oya nimuhagarae mwumve. Mwibuke ko mbere yo guhirika Usabwimana, ibi bintu mwabonye umwanya wo kubimenyeshwa, ko mugiye kuyoborwa n’ibirura. Pasteur Usabwimana mwamwirukanye nabi kandi nta kibi ku itorero. None rero muhagarera mwumve uko abahungu baje bazanywe na mission izwi bahawe n’uwabateretse ku ntebe yUbuyobozi mwirebere babarye, babacemo ibice, babajujubye ndetse n’itorero ry’imana barisenye ku mugaragaro. Abanyarwanda bagomba kumenya gushishoza.

    Muraho ni ukuri ibyo muri ADEPER ni akumiro ubu natwe muri paruwase ya cyegera bari kutwishyuza Gisozi kabiri ayambere yarariwe nabayobozi Bacu

    Ahhhh

    Ahhhh

    IMANA ISHIMWE.IKURIKIRANA IJAMBO RYAYO KUGEZA RISOHOYE.YARI YARABITUBWIYE.IBIRURA IZABIHANA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa