skol
fortebet

Reba akamaro ka Tungurusumu birimo no kwirukana imibu mu nzu

Yanditswe: Wednesday 10, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

"Mureke ibiryo bibe imiti, n’imiti ibe ibiryo” “Let food be thy medicine, and medicine be thy food". Ayo ni amagambo yavuzwe n’Umuganga w’Umugiriki witwa Hippocrates, wabayeho mu myaka ya kera, kuko bivugwa ko yavutse ahagana 460, akaba yarapfuye muri 377 mbere y’ivuka rya Yezu. Akenshi akaba afatwa nk’aho ari we watangije iby’ubuvuzi mu Burayi « père de la médecine».

Sponsored Ad

Nk’uko tubikesha urubuga www.healthline.com, iyo abarwayi bazaga kumwivuzaho hari ubwo yabandikiraga tungurusumu nk’umuti ku ndwara zinyuranye. Ibyo bigaragaza ukuntu tungurusumu yabayeho kera cyane ukurikije igihe uwo muganga yabereyeho, ndetse n’agaciro yari ifite nk’ikimera kivura. Siyansi igezweho muri iki gihe rero, hari ibyiza bya tungurusumu ku buzima bw’umuntu yamaze kwemeza. Tukaba ari byo tugiye kubagezaho.

Tungurusumu ni ikimera kibarizwa mu muryango umwe n’ibitunguru, ikaba ishobora kwera mu bice bitandukanye by’isi, ikaba ikoreshwa n’abantu batandukanye nk’ikirungo mu gihe bateka, kuko ihumura neza kandi ikaba inatuma ibyo kurya biryoha kurushaho.

Icyakora nk’uko amateka abigaragaza, mu gihe cya kera tungurusumu yakoreshwaga nk’umuti gusa. Iryo koreshwa rya tungurusumu nk’umuti, turisanga mu mateka y’ibihugu bitandukanye, ibyo bita "civilization”,harimo civilization y’Abanya- Egypte, iy’Abanya-Babylon, iy’Abagiriki , iy’Abaromani n’Abashinwa.

1. Abahanga mu bya siyansi, ubu bazi ko tungurusumu ifite ibyiza byinshi ku buzima bitewe n’ubutare bwa “sulfur” yifitemo iboneka iyo bayisekuye ari mbisi, bayiseye cyangwa se bayihekenye. Iyo “sulfur” ifasha mu ikorwa rya poroteyine umubiri ukenera.

Sulfur iva muri Tungurusumu ijya mu mubiri, nyuma y’uko umuntu ayiriye, igifu kikayisya,ubundi igakwira mu mubiri wose.

2.Tungurusumu igira intungamubiri nyinshi, ariko ntibyibushya kuko yigiramo ibyitwa “Calories” nkeya. Ahubwo ikungahaye kuri Vitamine C, Vitamine B6 na manganese ikagira n’izindi ntungamubiri zinyuranye.

3.Tungurusumu irwanya indwara zirimo n’ibicurune cyangwa se umuntu yaba yamaze gufatwa na byo, igafasha mu kubyoroshya .

4.Tungurusumu ishobora kugabanya umuvuduko w’amaraso mu gihe umuntu afite umuvuduko uri hejuru cyane. Umuntu ufata urugero ruhagije rwa tungurusumu, byafasha umuntu ugira ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso uri hejuru (hypertension), kimwe n’uko indi miti yamufasha.

5.Tungurusumu igabanya ibinure bibi mu mubiri, bityo bigafasha umutima gukora neza, bikanawurinda indwara zitandukanye.

6.Tungurusumu yifitemo ibyitwa “Antioxidants” birinda utunyangingo “cells” kwangirika, bikanarinda umuntu gusaza vuba, ndetse bikanarinda umuntu ibyago byo kurwara indwara yitwa “Alzheimer” irangwa no kwangiza imikorere y’ubwonko, igatuma umuntu yibagirwa ibyo yari azi byose.

7. Ku rubuga www.selection.ca na ho bavuga ibyiza bitandukanye bya tungurusumu harimo kuba yakoreshwa mu kuvura udusebe duterwa n’umuriro n’ibindi.

Hari ubwo umuntu abyuka afite uduheri ku munwa tumeze nk’uturimo amazi, cyangwa se tumeze nk’udusebe duto, bakavuga ko aba yatwitswe n’umuriro wa malaria. Iyo ashyizeho tungurusumu itwumisha vuba.

8. Tungurusumu kandi irwanya udusimba twangiza ibimera cyangwa twangiza indabo mu busitani. Udusimba twinshi twangiza indabo cyangwa ibindi bimera bimwe na bimwe, ntidukunda tungurusumu, ni yo mpamvu hari abakora umuti w’umwimerere wica udukoko turya indabo n’ibimera bimwe na bimwe, bifashishije tungurusumu, amavuta batekesha, amazi n’isabune y’amazi, bakabishyira hamwe mu ipompo, ubundi bakawutera mu bimera udusimba tugapfa.

9. Tungurusumu yirukana imibu. Abahanga baracyakora ubushakashatsi kugira ngo bamenye ikintu kiba muri tungurusumu kirukana imibu. Gusa ikizwi ni uko imibu idakunda tungurusumu. Ubushakashatsi bwakorewe mu Buhinde bwagaragaje ko abantu bisize tungurusumu ku maboko no ku maguru, imibu ibahunga. Umuntu ashobora kwikorera umuti w’umwimerere wo kurwanya imibu,yifashishije amavuta ya tungurusumu akavanga n’amavuta ya “Vaseline”, akongeramo ibishashara by’ubuki bitunganyije, akabyisiga imibu ikamuhunga.

10. Tungurusumu ifasha umuntu kugenzura ibiro bye ntibizamuke cyane. Nk’uko byemezwa n’umuhanga mu by’imirire witwa Cynthia Sass, avuga ko ubushakashatsi bwakorewe ku mbeba, zigaburirwa ibyo kurya birimo tungurusumu nyinshi, zatakaje ibiro, ndetse n’ibinure byari byaritsindagiye mu mibiri yazo biragabanuka. Ni yo mpamvu ari byiza gushyira tungurusumu mu byo kurya kenshi kuko bituma bihumura neza bikanaryoha, ariko ikanafasha mu kugabanya ibinure bibi mu mubiri.

Ibitekerezo

  • Mukomeze mudufashe tumenya akamaro ka tungurusumu neze.murakoze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa