skol
fortebet

Reba akamaro n’ibyiza byo kurya ibihaza harimo nko gutuma umwijima, impyiko, amagufa, amaso n’uruhu bikora neza

Yanditswe: Sunday 13, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Ibihaza ni ibiribwa byuzuye intungamubiri dukenera mu buzima, kandi biboneka henshi, kuko hari n’aho byiyeza mu gisambu. Bikaba bimwe mu bihingwa bishobora gutuma umwijima, impyiko, amagufa, amaso n’uruhu bikora neza.

Sponsored Ad

Ibihaza biba mu moko menshi atandukanye, kandi nabyo biri mu bwoko bw’imboga.

Zimwe mu ntungamubiri usanga mu gihaza:

- Vitamini A, B, C, D, E
- Amazi angana na 95%
- Isukari ingana na 3.5%
- Imisemburo itera kwituma neza ingana na 2%
- Ibivumbikisho by’umubiri bingana na 15%
- Inyubakamubiri zingana na 0.8%
- Amavuta angana na 0.1%
- Imyunyu-ngugu itandukanye nka sodium, potasiyumu, manganeze silica ikenewe n’amagufa, imitsi n’ingingo ngo bikore neza.
- Lignans: ubushakashatsi bwakozwe ku gihaza bwagaragaje ko mu gihaza harimo -izindi ntungamubiri zitwa lignans zifite ubushobozi bwo kugabanya ibyago byo --------kurwara indwara z’umutima, kanseri ya nyababyeyi, iy’udusabo tw’intanga ngore, ndetse na kanseri y’amabya.

Akamaro ko kurya ibihaza

1. Byongera ubudahangarwa

Ni isoko nziza ya vitamin C, manyesiyumu ndetse n’ibindi bifasha gusukura umubiri (antoxidants). Ibi byose bifatanyiriza hamwe mu kurwanya ibishobora kwangiza umubiri ndetse no gusohora ibizwi nka free radicals; ubusanzwe izi free radicals ntizigomba kuba mu mubiri, mu gihe zirimo bishobora gutera indwara za kanseri, indwara z’umutima, ndetse no gusaza imburagihe.

Kurya ibihaza bifasha kongera ubudahangarwa, bityo umubiri ukikiza uburozi butandukanye.

2. Bifasha mu kurwanya diyabete

Ibihaza bikize cyane kuri vitamin B zitandukanye, fibres z’ingenzi mu mubiri, ndetse n’ubwoko bw’ikinyamasukari kizwi nka pectin. Pectin yifashishwa mu kuringaniza isukari mu maraso, no gutuma umusemburo wa insulin n’isukari yo mu maraso (glucose) byose biba ku rugero rukwiye mu maraso.

Ku bantu barwaye diyabete, ibihaza ni ibyo kurya by’ingenzi cyane kuko bifasha isukari yo mu maraso guhora ku rugero rukwiriye.

3. Biringaniza umuvuduko w’amaraso

Manyesiyumu na potasiyumu ziboneka mu bihaza zitabazwa mu kurwanya indwara z’umutima, no kurinda udutsi duto dutwara amaraso ku mutima. Potasiyumu yongera ubunini bw’udutsi duto dutwara amaraso ndetse n’imijyana, bityo amaraso agatembera gahoro, umutima ugatera neza.

Fibres zirimo na pectin, zifasha mu kwikiza amavuta mabi (cholesterol) iba yarafashe mu dutsi duto, bityo bikarinda indwara ya stroke ndetse no guhagarara k’umutima.

4. Bifasha mu kurinda infections zitandukanye

Intungamubiri ziboneka mu bihaza zifasha mu kurwanya indwara zitandukanye. Inyinshi muri izi ntungamubiri, ziboneka cyane mu mbuto z’ibihaza, ni byiza kuzirya cg kuzihekenya, kuko zifite ubushobozi bwo kurwanya mikorobe, parasites ndetse n’imiyege.

5. Byongera kubona neza

Ibihaza bikungahaye cyane kuri vitamin A ku bwinshi, habonekamo igera kuri 400% y’ikenerwa ku munsi. Kurya ibihaza biguha vitamin A nkenerwa yose, iyi vitamin ikaba ingenzi mu kurinda indwara z’amaso nk’ishaza, kugabanuka ubushobozi bwo kubona uko ugenda usaza, kureka kw’amazi mu maso (glaucoma) n’ibindi bibazo bitandukanye by’amaso.

6. Bikomeza amagufa

Imyunyungugu itandukanye; zinc, calcium na manganeze ndetse naza vitamin zibonekamo zifasha mu gukomeza amagufa. Bityo bikakurinda kuvunguka kw’amagufa uko ugenda usaza.

Bikoreshwa mu kongera ubwiza, kugabanya iminkanyari no kurinda uruhu gusaza

Mu bihugu byateye imbere bo bakaba bakoresha igihaza ku ruhu kugira ngo bitume uruhu rukora ndetse rukamererwa neza. Kubera acide ascorbic ndetse na acide caffeic biri mu gihaza, ngo iyo bagikoresheje batya birinda uruhu kugira iminkanyari, kubyimba amaso ndetse no gukira vuba aho uruhu rwangijwe n’izuba cyangwa indwara z’uruhu nka eczema.
kurya cyane ibihaza bituma umuntu ahora afite uruhu rutohagiye kandi rukagumana itoto.

Ibitekerezo

  • Kabisa ibyo muvuga nibyo gusa abantu nuko bavuga ngo ibihaza ngo nibya bagore nta mugabo urya igihaza ariko ibyo ntabwo aribyo ibiribwa nibya buri wese cane cane ko haribyo dusangamo intunga mubiri dukenera buri munsi.
    Sawa kabisa njye ndacyemera cyane thenk you umuryango.rw

    Ukeneye byinshi ambarize kuri:
    WhatsApp:0728621654
    Tel:0785621654
    Email: [email protected]

    Niba ukeneye Fuso yabyo ungereho.
    Tel:0785621654
    Email: [email protected]
    WhatsApp:0728621654

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa