skol
Kigali
startimes

Reba impamvu 5 zituma abantu bahumiriza iyo bari gusomana

Opinion   Yanditswe na: Martin Munezero 16 September 2020 Yasuwe: 12007

Gusomana ni umuco utari usanzwe mu Banyarwanda ariko uri kugenda ufata indi ntera. Hari ugusomana bifatwa nko gusuhuzanya bisanzwe no gusomana bigamije gushimishanya ari nabyo bimara umwanya ugereranyije no gusomana byo gusuhuzanya.


Akenshi abasomana bagamije gushimishanya iyo ubitegereza usanga bahumirije. Iyi nkuru iragaragaza impamvu eshanu zituma abantu bahumiriza iyo bari gusomana.

1.Kureka iminwa ikivugira

Ubusanzwe umunwa ni cyo gice cy’umubiri kidufasha mu kuvuga, uretse kuvuga ngo usohore amagambo mu rukundo hari amagambo atabasha kuvugika akenshi aba ari nk’ibyiyumviro umuntu yagira ariko atabasha kubona uburyo abigaragaza ugasanga mu gusomana n’umukunzi wawe nibwo buryo bwonyine wakoresha iminwa yawe mu kuvuga bimwe bikuri ku mutima.

2.Kugaragaza umunezero

Akenshi mu kugaragaza ibyishimo dufunga amaso ; hari abafunga amaso bishimiye indirimbo nziza bari kumva, hari ufunga amaso ari kuramya ahimbaza kandi ahimbawe, hari uryoherwa n’isengesho agahumiriza, iyo dusinziriye nawo ni umunezero dufunga amaso, turi kurya cyangwa tunywa ikintu kiryohereye abenshi turahumiriza. No mu gusomana ababikora bombi baba banezerewe, bityo bagafunga amaso.

3.Ikimenyetso cy’icyizere

Nta mpamvu n’imwe uba ufite mu gukanura cyane iyo uri ahantu wizeye kandi ufite umutekano. Nk’uko wakemera guhumiriza umuntu wizeye akagufata ukuboko akakuyobora cyangwa waba urwaye umuntu wizeye akakurandata ni nako iyo uri gusomana n’umukunzi wawe ufunga amaso nk’ikimenyetso cy’ikizere umufitiye, ibintu bigaragaza ko nta rwikekwe uriho.

4.Kwirinda kirogoya

Iyo ibice byose 5 by’ibyumviro bias n’ibifunze, niho ibindi bice by’ingenzi bitinzwa imbaraga zidasanzwe zo gukora cyane. Ibi wabihamirizwa cyane n’ababana n’ubumuga bwo kutabona cyangwa bwo kutumva. Mu gihe cyo gusomana rero, gufunga amaso bituma wita cyane ku gikorwa urimo ndetse iminwa n’ibindi birebwa n’icyo gikorwa bigatizwa umurindi bityo icyo ari cyo cyose cyaza kukurogoye binyuze mu maso ukacyirinda ukarushaho kuryoherwa n’ibyo urimo.

5.Kwita cyane ku gikorwa urimo

Ibi bigaragaza ko utari kwinginga igikorwa urimo, ahubwo uwo uri gusoma nawe ari kugusoma niyo mpamvu byitwa gusomana atari ugusoma gusa. Bivuze ngo si igikorwa ngira cyangwa ngirira ahubwo ni igikorwa ngirana, gikorerwa hamwe. Iyo uhumirije uri muri iki gikorwa bigufasha kuba ari cyo utekerezaho gusa ukaba ari nacyo witaho cyane gusa ndetse ukanaryoherwa n’urukundo kurushaho. Niba wajyaga ukora ikosa ryo gusomana n’umukunzi wawe ufunguye amaso, itoze kubikosora uge ubikora ufunze amaso uzarushaho kwishimira icyo gikorwa birenze uko byajyaga bikugendekera.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Amwe mu mafunguro y’ingenzi yagufasha gusinzira neza

Gusinzira neza ni ingenzi cyane ku mikorere myiza y’umubiri, kuko bifasha...
24 January 2021 Yasuwe: 5621 0

Reba igitera abagore bamwe guhora bashaka gukora imibonano mpuzabitsina

Ubusanzwe abagore bagira ubushake buke mu gukora imibonano mpuzabitsina...
21 January 2021 Yasuwe: 10121 2

Reba impamvu abagore n’abagabo bakwiye kurya Watermelon kenshi

Watermelon ubishatse wayita umwungu cyangwa igihaza cyo guhekenya kuko ni...
19 January 2021 Yasuwe: 7489 0

Reba impamvu zituma abakundaniye ku ishuri urukundo rwabo rutaramba

Abanyeshuri bakundaniye ku ishuri bigana mu ishuri cyangwa biga mu kigo...
18 January 2021 Yasuwe: 4192 0

Reba ibintu bike by’ibanze ukwiye kugira kugira ngo igitsina gore...

Hari abagabo ujya wumva bijujutira abagore cyangwa abakobwa batandukanye...
14 January 2021 Yasuwe: 6684 0

Ange Kagame yaje ku mwanya wa 2 mu bakobwa 8 b’Abaperezida ba Afurika beza...

Ubwiza bw’umukobwa ni ikintu cy’ingenzi cyane kuko mu buryo bw’ibanga no mu...
14 January 2021 Yasuwe: 11470 1