skol
fortebet

Reba uburyo 5 bwiza kandi bworoshye bwagufasha kwizigamira amafaranga uko yaba angana kose kandi akazagwira

Yanditswe: Friday 21, Apr 2017

Sponsored Ad

skol

Ubundi kuzigama ni ingenzi ku buzima bwa buri wese,ikindi kandi kuzigama ntabwo bireba wa muntu ufite akazi gusa,kuko nawe ushobora kugira gutya ukabona ahantu ukura udufaranga duke,hanyuma ukibuka kuzigama ntuyakoreshe kuyamara.
Ikindi nanone kuzigama biba ari byiza kuko utamenya uko ejo uzaba umeze,uyu munsi ushobora kuba ufite akazi hanyuma ejo ukaba ntako ufite,bivuze ko rero muri ibyo bihe udafite akazi ko ugomba gukoresha ya mafaranga wazigamye,ari naho uhita ubonera akamaro kayo. (...)

Sponsored Ad

Ubundi kuzigama ni ingenzi ku buzima bwa buri wese,ikindi kandi kuzigama ntabwo bireba wa muntu ufite akazi gusa,kuko nawe ushobora kugira gutya ukabona ahantu ukura udufaranga duke,hanyuma ukibuka kuzigama ntuyakoreshe kuyamara.

Ikindi nanone kuzigama biba ari byiza kuko utamenya uko ejo uzaba umeze,uyu munsi ushobora kuba ufite akazi hanyuma ejo ukaba ntako ufite,bivuze ko rero muri ibyo bihe udafite akazi ko ugomba gukoresha ya mafaranga wazigamye,ari naho uhita ubonera akamaro kayo.

Ikindi kandi buriya umuntu ntabwo azigama amafaranga gusa kuko haba hari n’ibindi bikeneye kuzigamwa mu gihe biri ngobwa,ari nayo mpamvu natwe twahitiyemo abasomyi b’umuryango.rw kubasangiza ibi bintu 5 byagufasha kwizigamira.

1.Gutegereza iminsi 30 mbere yo kugura ikintu : Niba uri wa muntu ubona amafaranga ukumva ushaka kugura ibintu byaba byiza ugiye utegereza iminsi 30 mbere yo kugura icyo kintu kuko burya iyo iyo minsi ishize ukaba ubona ari ngombwa kugura icyo kintu nibwo koko biba bikwiriye kukigura.

2.Gukora urutonde rw’ibyo ukeneye guhaha kandi ugahaha Ibyo biri ku rutonde gusa.

3.Kugereranya ibiciro by’ibicuruzwa ku masoko atandukanye ukamenya niba aho usanzwe ugurira udahendwa.

4.Kwibuka kuzimya amatara no gufunga amazi mu gihe utari kubikoresha

5.Niba hari aho watanze amafaranga yo gukora sport ukaba utarabona umwanya wo kujyayo babwire babe babihagaritse nuhuguka uzaze ukomerezaho.

Martin MUNEZERO

Ibitekerezo

  • Birakwiye koko kuri Gahunda yejo heza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa