skol
fortebet

Reba umwanzi ukomeye w’intanga ngabo ukwiriye kwirinda niba wifuza guhorana intanga nzima

Yanditswe: Wednesday 23, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara, bugaragaza ko ku bantu babana byemewe n’amategeko bagera ku kigero cya 15% bagira ibibazo byo kubura urubyaro kubera ko usanga intanga z’abagabo zarangirijwe no gukoresha ibintu bizangiza.

Sponsored Ad

Ibi bibazo bigenda biba imbogamizi, byatumye abashakashatsi bo muri kaminuza zitandukanye bagaragaza ibi bintu 5 bigira uruhare mu kwangiza intanga z’abagabo.

1. Kunywa ibiyobyabwenge

Ku bantu basanzwe batumura ku gatabi, usanga bafite ingorane nyinshi zo kwangirika k’umubiri ariko abanywa ibiyobyabwenge cyane cyane Marjuana bo ni akarusho kuko bituma intanga zabo zangirika.

Nk’uko abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Buffalo babigaragaje, mu ntanga zakorewe ubushakashatsi ku bagabo bafashe kuri Marjuana, byagaragaye ko intanga zabo ziba zifite ingufu nkeya ku buryo kubyara biba ari ikibazo.

2. Gukoresha mudasobwa uyiteretse ku bibero

Akenshi usanga abantu bafata za mudasobwa zabo bakazishyira ku bibero byabo bumva ko ntacyo bitwaye ariko mu bushakashatsi bwakozwe byagaragaye ko ibi byangiza intanga. Abahanga bakaba bakomeza batanga inama ko biba byiza gukoresha imashini uyiteretse ku meza cyangwa ku ntebe zabugenewe.

3. Kujya muri Sauna

Abantu benshi bajya muri Sauna kugirango bananure imitsi ndetse babashe kugabanya ibinure mu mubiri. Abashakashasi bo muri kaminuza ya Podova yo mu Butaliyani bagaragaje ko ibi nabyo ari bimwe mu byangiza intanga z’abagabo kuko ahantu usanga hakorerwa sauna, akenshi haba hashyushye kandi ngo kwegereza udusabo tw’intanga ahantu hashyushye si byiza kuko bituma zicika intege maze kubyara bikaba ingorane.

4. Gukora imirimo itera umunaniro ukabije

Muri ubu bushakashatsi bwakozwe, byemejwe ko umunaniro ari imwe mu mpamvu zatuma umuntu agira ibibazo mu kubyara, kuko umunaniro ukabije ugira ingaruka mu kwangirika kw’intanga zigatakaza ingufu. Ibingibi byagaragajwe n’abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Califonia Davis kandi bagashishikariza abantu kujya bafata umwanya wo kuruhuka mu buryo bwo kurinda amagara yabo kuko araseseka ntayorwe.

5. Kurya inyama zanyuze mu nganda

Usanga abantu benshi bakunda ibintu byanyuze mu nganda, nyamara akenshi usanga atari byiza ku mubiri. Ku bagabo ho ni ingorane zikomeye cyane kuko inyama zaciye mu nganda zigira uruhare rukomeye mu kuba zatuma urubyaro rubura mu muryango kubera ko umugabo aba atakibasha kugira intanga zatanga umwana.

Mu bushakashatsi bwakozwe, byagaragaye ko abagabo bakunda izi nyama usanga nabo bagira ikibazo mu kubona urubyaro. N’ubwo bibabera imbogamizi, ngo ku birira amafi bo nta ngorane nk’izi bagira ariyo mpamvu bashishikariza abagabo kurya amafi kurusha uko barya inyama zivuye mu nganda.

Ibindi bishobora gutuma abagabo baba ingumba.

Ibintu bishobora gutuma umugabo aba ingumba bigenda bitandukana bitewe n’uko umugabo yakuze mu bugimbi bwe, indwara yagiye arwara mu buto bwe cyane cyane indwara y’iseru , nimba yarigeze kubagwa, akazi uwo mugabo akora cyane cyane abakora akazi gatuma bahora ahantu hashyushye cyane, ahantu hari imirasire ihumanya, cyangwa iyindi myuka cyangwa ibindi bintu bihumanya.

Ibindi bishobora gutera ubugumba umugabo harimo kunywa inzoga cyangwa itabi ubumuga bwo mu mutwe bwaba ari ubugaragara inyuma cyangwa se ubundi budapfa kuboneka urebeye umuntu inyuma(trouble psychologique)

Ubu bumuga bushobora gutuma adashobora gukora imibonano mpuza bitsina neza ndetse rimwe na rimwe bikaba byamunanira burundu.

Hari ibimenyetso bimwe na bimwe bigaragaza ko umugabo afite imisemburo ngabo micye (testerones) : Nko kutagira amoya ku mubiri, cyangwa kugira amatako arimo ibinure byinshi.

Igikunze gutuma abagabo baba ingumba ni ukugira intangangabo zitujuje ubuziranenge. Ibyo akenshi abantu barabivukana, ugasanga imiyoboro imwe n’imwe y’intanga itari mizima rimwe na rimwe udusabo tw’intanga ngabo ntitumanuke ngo tujye aho twagenewe kujya tukigumira hejuru cyangwa twamanuka , aho tuvuye ntihifunge , tugahora tuzamuka ndetse ibyo bigatuma tudakura neza cyangwa ngo dukore intanga ngabo nzima.

Dore zimwe mu ndwara zifata intanga ngabo zigatuma umugabo atabyara

Azoospermie : Kutagira intanga ngabo mu masohoro
Oligospermie : Umubare w’intanga ngabo uri munsi ya miliyoni 30/ml ;
Asthénospermie : Intangangabo zidafite umuvuduko uhagije
Tératospermie : Umubare w’intanga ngabo zifite imiterere itari yo aba ari munini cyane

Iyo umugabo afite ibyo bimenyetso 3 bya nyuma icyarimwe, amahirwe ye yo kubyara aba ari macye cyane, n’ubwo rimwe na rimwe ashobora kubyara, ariko aba ari nk’impanuka. Azoospermie yo ntabwo mu mavuriro asanzwe bayivura icyakora ubuvuzi bwa gishinwa bukoresha imiti yo mu rwego rw’inyunganiramirire (food Supplement) irafasha ubwo burwayi bugakira.

Mugabo wahuye n’ubu burwayi bune butuma umugabo atabyara ni byiza gukoresha imiti y’umwimerere irimo Revive, Golden Hypha, Cafezi Plus na Spirulina ifasha abagabo bafite ubu burwayi uko bune kubona urubyaro. Ni imiti ikomoka ku bimera gakondo by’abashinwa ariko itunganyijwe mu buryo bw’ibinini ikaba iri mu rwego rwa food Supplement. Iyi miti ntigira ingaruka n’imwe ku muntu.

Ibitekerezo

  • Nanjye ndi mubafite azoospermia testicule ya njye Kwa muganga was kizungu barayimanuye ariko nko meje kugira azoospermia mungire inama.

    Nange fite ikibazo cyo kuba narikinishije igihe kirekife nkaba nkekako byangizeho ingaruka ntazi. Nkeneye ubufasha. Kuko ndubatse ariko nabuze urubyaro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa