skol
fortebet

Reba urutonde rw’akakinnyi bafite ibishushanyo (Tatouage) ku mubiri biteye ubwoba(AMAFOTO)

Yanditswe: Monday 12, Jun 2017

Sponsored Ad

skol

Abakinnyi b’umupira kimwe n’abandi bantu usanga baramamaye cyane ku isi, bakunze kurangwa n’ibikorwa byo kwishushanya ku mubiri bizwi nka Tatoo, ariko hakaba abo usanga bidasanzwe
.Aba ni bamwe mu bakinnyi ba ruhago bagiye bagaragaraho ibyo bishishanyo bia n’ibiteye ubwoba nubwo atari buri wese ubibona kuko baba bambaye imyenda iyo bari mu kibuga gusa bikagaragaraho gato.
Dani Alves Uyu ni myugariro w’ikipe ya Juventus, aza kuri uru rutonde bitewe n’ibishushanyo afite ku gice kinini cy’umubiri (...)

Sponsored Ad

Abakinnyi b’umupira kimwe n’abandi bantu usanga baramamaye cyane ku isi, bakunze kurangwa n’ibikorwa byo kwishushanya ku mubiri bizwi nka Tatoo, ariko hakaba abo usanga bidasanzwe

.Aba ni bamwe mu bakinnyi ba ruhago bagiye bagaragaraho ibyo bishishanyo bia n’ibiteye ubwoba nubwo atari buri wese ubibona kuko baba bambaye imyenda iyo bari mu kibuga gusa bikagaragaraho gato.

Dani Alves

Uyu ni myugariro w’ikipe ya Juventus, aza kuri uru rutonde bitewe n’ibishushanyo afite ku gice kinini cy’umubiri we cyane cyane ku maboko

Nigel de Jong


uyu yahoze ari umukinnyi wa Manchester City ndetse na AC Milan, na we akaba aza kuri uru rutonde kuko afite umubiri we hafi ya wose wuzuyeho ibishushanyo.

Memphis Depay

Uyu na we ni umukinnyi wa ruhago wamenyekanye cyane mu ikipe ya Manchester United nyuma akaza kugurishwa, na we aza kuri uru rutonde n’ibishushanyo by’inyamaswa mu mugongo no kunda.

Gregory Van der Wiel

Uyu na we ni umukinnyi wamenyekanye cyane guhera mu myaka yashize, akaba na we afite umubiri wuzuyeho ibishushanyo kugeza mu ijosi

Tim Howard

Uyu yabaye umukinnyi ukomeye mu ikipe ya Manchester United ndetse na Everton, ni umwe mu bakinnyi bafite ibishushanyo byinshi ku mubiri.

Stephen Ireland


Uyu ni umukinnyi wa Soke City, akaba na we aza kuri uru rutonde bitewe n’ibishushanyo bisa n’amababa biri ku mubiri we cyane cyane mu bitugu no mu gituza.

Jermaine Jones

Uyu na we ni umukinnyi wo muri Amerika, wamenyekanye cyane muri ruhago mu ma-club, akaba yaramenyekanye cyane muri LA Galaxy aho ku myaka ye 35 aherutse guhabwa igihembo cy’umukinnyi witwaye neza

Ezequiel Lavezzi

Uyu na we ni umunya-Argentinma wamenyekanye cyane mu ma-Club yo mu gihugu cy’u Bushinwa nka Hebei China n’izindi. na we aza kuri uru rutonde bitewe n’ibishushanyo biri ku mubiri we cyane cyane ku maboko

Lionel Messi

Messi na we ni umwe mu bakinnyi baza kuri uru rutonde, akaba afite ibishushanyo ku maguru no ku maboko. Uyu munya-Argentine yamenyekanye cyane mu guhatanira no gutwara igikombe cya zahabu

Zlatan Ibrahimovic

Uyu ni umukinnyi wa Ruhago mu ikipe ya Manchester United , akaba afite umubiri we hafi ya wose w’igice cyo hejuru utwikiriwe n’ibishushanyo.

Ibitekerezo

  • koko na messs ohhhhh burya bakuyemo imyenda abafana babo twakwiruka eeeeee ndumiwe pe!

    The picture u put on Ezequiel Lavezzi, its not him

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa