skol
Kigali
startimes

Sobamukirwa impamvu kurya inyanya mbisi ari bibi kurusha izitetse

Opinion   Yanditswe na: Martin Munezero 15 September 2020 Yasuwe: 5424

Nibyo inyanya ziri mu biribwa twavuga ko biribwa buri munsi dore ko ari ikirungo mu mafunguro yose ukuyemo ahari ubugari (n’andi wenda tutarondora hano). Ariko nanone hari abikundira kuzihekenya ndetse bakanavuga ko ari bwo biba bimeze neza.


Inyanya ni isoko nziza ya lycopene ari na yo ituma zigira ririya bara ryazo ritukura. Lycopene ikaba izwiho kuba mu birinda kanseri, ibisukura umubiri ndetse iza ku isonga mu birinda abagabo kanseri ya porositate.

None se, wazirya mbisi cyangwa zitetse?

Igisubizo cyahuranyije ni uko ari byiza kurya inyanya zitetse kurenza kuzirya mbisi.

Kuki?

Ubushakashatsi bugaragaza ko lycopene igenda yiyongera uko utetse inyanya kurenza uko wazirya mbisi. Mu gihe urunyanya rugisarurwa usangamo hagati ya 0.88mg na 7.74mg za lycopene muri 100g z’urunyanya (uruhiye cyane rurusha urutarashya cyane) ariko iyo uzitetse usanga lycopene yiyongereye yagiye hagati ya 10mg na 13.4mg kuri 100g z’urunyanya.

Iyo utetse inyanya bituma amazi muri zo agabanyuka, bityo ubwinshi bwa lycopene bukaboneka. Ni yo mpamvu ari byiza guteka inyanya aho kuzirya mbisi.

Ikindi kandi kuzivanga n’ibinyamavuta ni byo byiza cyane, ni yo mpamvu ari byiza kuziteka mu isosi ugakaranga.

Icyakora nanone si byiza ko isosi y’inyanya ikaranze ihura na oxygen n’urumuri umwanya muremure kuko byakangiza lycopene irimo. Urya ni yo mpamvu bakubwira ko sauce tomate itabikwa, niba unashaka kuyibika uyishyira muri frigo cyangwa ikindi kintu gipfundikirwa.

Lycopene igituma yiyongera mu nyanya zitetse ni uko iyo uzitetse bishwanyaguza ibyari bizifatanyije bityo zikabasha gukwirakwira no kubasha gukoreshwa n’umubiri

Ubundi mu kurya ibirimo isosi y’inyanya ugiye urenzaho ka avoka, umubiri ukamura lycopene yikubye kane iyo wari gukamura nta avoka uri gusomeza.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Reba igitera abagore bamwe guhora bashaka gukora imibonano mpuzabitsina

Ubusanzwe abagore bagira ubushake buke mu gukora imibonano mpuzabitsina...
21 January 2021 Yasuwe: 9578 0

Reba impamvu abagore n’abagabo bakwiye kurya Watermelon kenshi

Watermelon ubishatse wayita umwungu cyangwa igihaza cyo guhekenya kuko ni...
19 January 2021 Yasuwe: 7328 0

Reba impamvu zituma abakundaniye ku ishuri urukundo rwabo rutaramba

Abanyeshuri bakundaniye ku ishuri bigana mu ishuri cyangwa biga mu kigo...
18 January 2021 Yasuwe: 4155 0

Reba ibintu bike by’ibanze ukwiye kugira kugira ngo igitsina gore...

Hari abagabo ujya wumva bijujutira abagore cyangwa abakobwa batandukanye...
14 January 2021 Yasuwe: 6647 0

Ange Kagame yaje ku mwanya wa 2 mu bakobwa 8 b’Abaperezida ba Afurika beza...

Ubwiza bw’umukobwa ni ikintu cy’ingenzi cyane kuko mu buryo bw’ibanga no mu...
14 January 2021 Yasuwe: 11428 1

Sobanukirwa inzozi benshi bagira iyo barose bari gukora imibonano...

Abantu benshi bajya bibaza impamvu iyo baryamye barota bakora imibonano...
14 January 2021 Yasuwe: 5648 0