skol
fortebet

SOBANUKIRWA:Ese koko umuntu ugiye gupfa aba afite ibyishimo?

Yanditswe: Wednesday 08, Aug 2018

Sponsored Ad

skol

Mu gihe abantu batekereza urupfu nk’urugendo ruteye ubwoba kandi rubabaje, ubushakashatsi bwerekanye ko abiyumvamo ko bari hafi yo kurangiza ubuzima bwabo ku isi baba bishimye.

Sponsored Ad

Ubu bushakashatsi bwashyizwe mu kinyamakuru Psychological Science, bwakozwe hashingiwe ku kugereranya uburyo abantu biyumva iyo batekereje ko bazapfa n’ibyivumviro by’abenda gupfa. Hakusanyijwe inyandiko zagiye zandikwa n’abantu barwaye indwara zidakira n’abandi bakatiwe igihano cy’urupfu.

Umuhanga mu mitekerereze ya muntu wo muri Kaminuza ya North Carolina, Kurt Gray, yavuze ko basanze abantu batekereza ku rupfu rwabo baba bafite ubwoba ndetse bumva bizaba ari bibi, mu gihe abasigaje igihe gito cyo kubaho bo babyakiriye neza.

Ati “Iyo dutekereje ku byiyumviro byacu ubwo tuzaba twegereje urupfu, akenshi dutekereza ku gahinda n’ubwoba. Ariko byagaragaye ko gupfa bidateye agahinda n’ubwoba cyane, ahubwo bishimishije kurenza uko ubitekereza.”

Nk’uko The Independent yabyanditse, aba bashakashatsi banasanze mu bantu baburaga igihe gito ngo bapfe, uko bagenda basatira urupfu ariko umubare w’amagambo agaragaza icyizere, urukundo, n’ibyishimo yagendaga yiyongera.

Ubu bushakashatsi bugamije gushishikariza abantu guhindura imyumvire yabo ku bijyanye n’urupfu no guhindura uburyo bita ku bantu basigaje igihe gito cyo kubaho

Ibitekerezo

  • Kubera ko abantu nyamwinshi bavuga ko upfuye aba yitabye imana,umuntu ugiye gupfa aba akwiye KWISHIMA ko agiye gusanga imana,agakira imiruho y’iyi si.Abantu bavuga ko mu mubiri wacu dufite "Roho" idapfa.Cyokora iyo Roho bavuga,ntabwo ari Bible iyivuga.Ahubwo yahimbwe n’umuntu witwaga PLATON wo muli Greece,utemeraga imana dusenga.
    Bible yigisha ko nta kintu gisigara gitekereza iyo dupfuye (Umubwiriza 9:5).Tujya mu gitaka,noneho abapfuye bumviranga imana,bakazazuka ku munsi w’imperuka nkuko Yesu yavuze muli Yohana 6:40.Naho abapfa biberaga mu byisi gusa ntibashake imana,barabora bikaba birangiye (Abagalatiya 6:8).

    esubundi abapfuye bahise bajya mwijuru
    yesu yazagaruka gutwarabande.iyumuntu apfuye umubiri urabora.cyakoza mwizuka tuzabyukana undimubiri mushya.abakristo,nabanyabyaha Bose turabora iyodupfuye.gusa kanditwese tuza hindurwa yesu naza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa