skol
fortebet

Ubuhamya: Yanduye Virusi itera SIDA akiri umukobwa, afata imiti neza none ubu ni umubyeyi udataka n’ igicurane

Yanditswe: Thursday 01, Dec 2016

Sponsored Ad

Assoumpta Kampororo, umubyeyi w’imyaka 44 yipimishije amenya ko yanduye mu mwaka wa 2002, ariko we akeka ko amaze imyaka 22 yanduye agakoko gatera SIDA.
Kampororo ngo akimenya ko yanduye, yumvise ibye birangiye, n’ubwo abaganga bagerageje kumuhumuriza no kumufasha kwiyakira, ngo yumvaga asigaje metero nkeya agana mu mva.
Uyu mubyeyi wamenye ko yanduye SIDA ageze ku rwego rwo kurwara zona, avuga ko icyo gihe iy’umuntu yasangaga yaranduye SIDA byabaga ari ibibazo kubera guhabwa akato no (...)

Sponsored Ad

Assoumpta Kampororo, umubyeyi w’imyaka 44 yipimishije amenya ko yanduye mu mwaka wa 2002, ariko we akeka ko amaze imyaka 22 yanduye agakoko gatera SIDA.

Kampororo ngo akimenya ko yanduye, yumvise ibye birangiye, n’ubwo abaganga bagerageje kumuhumuriza no kumufasha kwiyakira, ngo yumvaga asigaje metero nkeya agana mu mva.

Uyu mubyeyi wamenye ko yanduye SIDA ageze ku rwego rwo kurwara zona, avuga ko icyo gihe iy’umuntu yasangaga yaranduye SIDA byabaga ari ibibazo kubera guhabwa akato no kutabona imiti.

Ngo icyo gihe, ahantu bapimaga SIDA hari mbarwa, ku buryo na ho byasabaga kuzinduka cyane bagafata 20 ba mbere, abandi bagasubirayo.

“Iyo abantu bamenyaga ko wanduye bagushiragaho, umuryango ukaguta umuntu agasigara ari wenyine. Imiti igabanya ubukana twayumviraga iyo, ntitwatekerezaga ko izatugeraho.”

Muri 2003, ni bwo haje gahunda y’imiti igabanya ubukana bwa SIDA, na we ayitangira ubwo. Ku bufasha bw’abaganga bamwitagaho umunsi ku wundi, uyu mugore yaje kujya mu ishyirahamwe ry’abanduye agakoko gatera SIDA RRP +, maze bamufasha kwiyakira.

Ngo iri shyirahamwe ryahise ritangira urugamba rwo kurwanya akato kakorerwaga abanduye HIV, banakangurira abantu kujya kwipimisha.

Kampororo avuga ko batangiye ubukangurambaga ahantu hahuriye abantu benshi, nyuma y’umuganda bagakangurira abantu kwipimisha, bakababwira ko nibasanga baranduye bagana iri shyirahamwe bagafashwa, bagatangira n’imiti igabanya ubukana.

Kampororo yagize ati “Byari bikomeye ku buryo hari abantu bataga, tukabarwaza tukanabitaho, bapfa tukabashyingura imiryango yabo yarabaretse burundu.”

Yaje no gushaka umugabo baranabyarana…

Kampororo wamenye ko yanduye agakoko gatera SIDA akiri umukobwa, avuga ko yari yarihebye yumva ko ibye byarangiye.


Assoumpta Kamporo amaranye ubwandu imyaka irenga 20

Nyamara ngo nyuma yo gufata imiti neza yagaruye itoto maze abasore bongera kumubenguka baramutereta, maze na we ahitamo uwo bahuje ikibazo bakora ubukwe barabana.

Uyu mugore avuga ko yaje gusama ariko akagira ubwoba bwinshi ko ashobora kuzanduza umwana we.

Yaje kubyara umwana muzima nyuma yo gukurikiza inama zose zo kwa muganga, ngo ubu ni mukuru.

Kuri ubu, Kampororo ni umugore ufite ubuzima bwiza, avuga ko atajya arwara habe n’ibicurane, kuko afata imiti igabanya ubukana neza.

Asaba bagenzi be kudapfusha ubusa amahirwe bafite yo kubonera imiti ubuntu, nayinywe neza kuko ari bwo buryo bwo kubyaza umusaruro amafaranga Leta ibatangaho.

“Hari aho numva ngo babasengeye bakize, ariko mu gihe utarajya kwa muganga ngo agupime abikwemeze, wihagarika imiti. Hari abafite imyumvire itari yo ku miti ngo itera inzara, ngo irumbisha n’ibindi, ibyo ni ibinyoma. Iyo ikuguye nabi baraguhindurira bakaguha itagutera ikibazo.”

Avuga ko buri wese wamenye ko abana na HIV aba ntagomba gutekereza guhagarika imiti ubuzima bwe bwose.

Imibare itangwa na MINISANTE igaragaza ko abantu bagera kuri 3% ari bo banduye VIH na SIDA mu Rwanda, muri bo abagera ku bihumbi 164 na 800 ni bo bafata imiti igabanya ubukana, na ho 92% byabo ni bo bayifata uko bikwiye.

Buri wa mbere Ukuboza, u Rwanda rwifatanya n’isi yose kwizihiza umunsi wahariwe kurwanya SIDA, uyu mwaka insanganyamatsiko ikaba igira iti “SIDA iracyahari, duhagurukire kuyirwanya.”

Src: Izubarirashe.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa