skol
fortebet

Umunyamakuru yubakishirije abana batishoboye ishuri ry’inshuke bazajya bigamo ku buntu

Yanditswe: Thursday 25, Oct 2018

Sponsored Ad

skol

Gutermann nyuma yo gufasha imiryango myinshi kuva mu bukene no gutangiza ishuri ry’inshuke ku bana batishoboye akeneye ubufasha bwa buri wese.

Sponsored Ad

Kuri uyu wambere mu Karere ka Gatsibo, Umurenge wa Ngarama Umuryango Nufashwa Yafasha Organization, nibwo hatangiye ku mugaragaro ishuri ry’inshuke ryashyiriweho abana batishoboye baturuka mu miryango itishoboye ku buntu.


Bujyacyera Jean Paul uzwi nka Gutermann ni umunyamakuru wa Radio/TV Isango Star, Abinyujije mu muryango Nufashwa Yafasha Organization yashinze akaba anawubereye umuyobozi aganira n’UMURYANGO yatubwiye byinshi kuri iri shuri n’impamvu baritekereje.

Yagize ati "Iri shuri ryagiyeho mu gufasha abana baturuka mu miryango itishoboye kubona uburezi bwibanze bw’inshuke. Tunashimira ishuri ryo mu budage ryadufashije gutangira. Ngarutse ku mpamvu twarishyizeho usanga abana benshi baturuka mu miryango itishoboye usanga n’abagize amahirwe yo kwiga, batangira ishuri bakuze. Kuva bakivuka birirwana nababyeyi mu mirimo itandukanye ubuhinzi,…kuburyo hari nabana babigiriramo impanuka muri iyo mirimo bakahasiga ubuzima, kuhandurira indwara zikomoka ku mwanda, kuba umwana yakura abona iwabo baca nk’inshuro akabona nawe iribwo cyerekezo cy’ubuzima bwe."


Twashyizeho iri shuri ku buntu, ku buryo umwana azatangira kwigishwa bitewe nikiciro arimo, gukina nabandi no kumuremamo icyizere cyejo hazaza. Ubu twatangiranye abana mirongwitanu.

Yanakomeje asaba abagiraneza kumushyigikira bose uko bishoboye mu buryo bwose

Ati “Ndasaba umuntu wese ufite umutima wo gufasha kudushyigikira, ibi ni urugambwa rwa buri wese uko yifite. Nkubu uretse kwigisha abana ku buntu bava mu miryango itishoboye ku buntu, tunabaha ifunguro rya mu Ati” Turasaba umugiraneza ko uwabona ifu y’igikoma, agasukari, amata,ifarini,… yadushyigikira”

NUFASHWA YAFASHA ORGANIZATION, kugeza ubu ifasha imiryango irenga igera ku ijana (100). Uretse iri shuri rishya hari abana bagera kuri mirongwitanu (50) bafashwa kwiga amashuri abanza, nabagera ku icumi (10) biga mu mashuri yisumbuye n’amatsinda abiri yubwizigamire yababyeyi baturuka mu miryango itishoboye.

Yasoje ashimira abagiraneza bashyigikira ibikorwa byo gufasha. Uko bigaragara ubuzima bw’abagenerwabikorwa bwarahindutse cyane buba bwiza kurusha mbere. Ntamwana utiga, ntamwana utavuzwa, ibikoresho by’isuku n’isukura, inyigisho zitandukanye z’imibereho myiza zibageraho.

Twabibutsa ko Umuryango Nufashwa Yafasha Organization n’umuryango utegamiye kuri Leta watangije mu mwaka wa 2014 aho umaze gukora ibikorwa byo kuzamura imibereho y’abana batishoboye n’imiryango yabo. Muribyo bikorwa harimo gusubiza abana mu mashuri, koroza imiryango ikennye amatungo magufi, kubarihira ubwisungane mu kwivuza n’ibindi bitandukanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa