skol
fortebet

Umwarimu yakubise umunyeshuri we mu buryo bubabaje amuziza ko yanze kwiga isomo rye [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 13, Sep 2018

Sponsored Ad

skol

Umukobwa wiga ku ishuri ryitwa Junior High School yakubiswe n’umwarimu we amuziza ko yanze kwiga isomo rye mu gihe bari bagiye kwiga ibijyanye n’amateka.

Sponsored Ad

Mu gihugu cya Ghana haravugwa inkuru y’umwana w’umukobwa utatangajwe amazina ye wakubiswe mu buryo bubabaje n’umwarimu we nyuma yuko yanze kwiga isomo rye ahubwo uyu munyeshuri akajya kwiga irindi somo akunda kuwundi mwarimu.

Nkuko Adomonline dukesha iyi nkuru yabitangaje yavuze ko uyu mwarimu utatangajwe amazina ye ko yakubise uyu mwanya inkoni mu bice bitandukanye by’umubiri birimo ,mu mugongo ,ku maboko aho uyu mwana yatashye nyina akababazwa n’uburyo yakubiswemo .

Donkor nyina w’uyu munyeshuri yatangaje ko bitagomba kurangirira aho ahubwo ko azamujyana mu inkiko.

Yagize ati “ Umwana yagarutse mu rugo arira niko kumubaza icyo yabaye yanga kumbwira gusa namwambuye imyenda nsanga yakubiswe umugongo wose ndetse no ku kuboko afite imibyimba yatewe n’inkoni yakubiswe n’umwarimu , mubajije impamvu yamukubise gutya umwana yansubije ko aruko yanze kwiga isomo rye akajya kwiga irindi somo kuwundi mwarimu we.”

Yakomeje avuga ko ibyabaye bitagomba kurangirira hariya ahubwo bagomba no kwitabaza inkiko kuko ibyo uyu mwana yakorewe n’umwarimu we bisa n’ubunyamaswa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa