skol
fortebet

Umwarimu yapfukamishije umunyeshuri kugera ubwo acika ibisebe amuziza gusakuza mu ishuri

Yanditswe: Saturday 03, Nov 2018

Sponsored Ad

skol

Mu gihugu cya Ghana haravugwa inkuru y’umunyeshuri wapfukamishijwe n’umwarimu umwigisha imibare amuziza ko yasakuje mu ishuri.

Sponsored Ad

Nkuko tubikesha ikinyamakuru adomonline yavuze ko umunyeshuri utatangajwe amazina ye wiga ku kigo kitwa Junior High School yapfukamishijwe n’umwarimu we umwigisha imibare kugera ubwo azana ibisebe ku mavi amuziza ko yasakuje mu ishuri.

Iki kinyamakuru cyavuze ko ibi byose byatewe nuko umunyeshuri yarasunitse inebe yari hirya ye mu gihe yashakaga gukinga idirishya ryari hirya ye akoresheje inebe yari imwegereye mu gihe yashakaga kugabanya urumuri rw’imirasire yacaga mu irishya ,nibwo umwarimu yamuhamagaye amubwira ko ari gusakuza niko kumupfukamisha n’umujinya mwinshi amubwira ko ahanishijwe igihano cyo kujyendesha amavi.

Nyuma yuko uyu mwana yemewe guhanwa yahagurutse mu mavi ye hacitse ibisebe ndetse umwarimu abonye ko bikomeye atangira kumubeshyera andi makosa gusa atamazwa n’abandi banyeshuri bagenzi b’umunyeshuri bavuze ko ibyo avuga abeshya.

Umuyobozi wiki kigo yavuze ko ibi byabaye ahagana saa 2 z’igicamunsi cyo kuwa Kane gusa ko bagikurikirana ibyiki kibazo neza.Mu gihe ababyeyi b’umwana bababajwe n’ibyabaye bikaba ngombwa ko bitabaza inzego za Police kugirango barenganurwe,Gusa umuyobozi yababwiye ko batuza bakareba ku mpande zombi icyo bakora ndetse ko basanze umwarimu ari mu makosa yahanwa.

Kugera magingo aya nuko umwarimu ukuriye kino kigo cya Junior High School ndetse n’uyu mwarimu wigisha isomo ry’imibare bamaze kugezwa mu buyobozi aho barimo kubazwa ku byaha bakoze birimo guhohotera umwana ukiri muto.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa