skol
fortebet

Umwihariko w’inyama y’umwijima

Yanditswe: Friday 16, Oct 2020

Sponsored Ad

skol

Inyama y’umwijima iri mu nyama zitavugwaho rumwe dore ko hari n’abavuga ko umurwayi w’umwijima aba atemerewe kurya iyi nyama. Nyamara kandi mu 1934, abaganga batatu aribo George Whipple, George Minot, na William P. Murphy bahawe igihembo cyitiriwe Nobel mu buvuzi kubwo kuvumbura ko iyi nyama ivura indwara yo kubura amaraso izwi nka pernicious anemia ikaba iterwa nuko umubiri utari kubasha kwinjiza vitamin B12.

Sponsored Ad

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibigize iyi nyama biyigira umwihariko ariko turanavuga kubyo kwitondera kuri yo.

Akamaro k’inyama y’umwijima

Intungamubiri

Muri 100g z’iyi nyama dusangamo 162 calories, tugasangamo 24.7g za poroteyine izi zikaba zingana na 50% by’izo umuntu akeneye ku munsi. Harimo kandi 4.5g z’ibinure bihagije ku byo ukeneye ku munsi. Gusa habamo 337mg za cholesterol, izi zikaba zirenze izo umubiri ukeneye ku munsi dore ko ku munsi tutagakwiye kurenza 300mg.

Vitamini

Inyama y’umwijima ni isoko ya vitamin A, izwiho gufasha amaso, uruhu n’ubudahangarwa bw’umubiri. Muri 100g harimo hafi 700% za vitamin A ikenewe ku munsi. Harimo kandi hafi kimwe cya kabiri cya vitamin B9, B6 na B12 ukeneye ku munsi. Vitamin B9 ni ingenzi ku bagore batwite kuko irinda ko abana bazavukana ubumuga. Vitamin B6 ifasha mu ikorwa rya serotonin ukaba umusemburo ufasha mu byiyumviro, amarangamutima no gusinzira naho vitamin B12 ikaba ingenzi mu gufasha imikaya n’insoro zitukura ari naho igira akamaro mu kuvura ya ndwara yo kubura amaraso.

Imyunyungugu

Inyama y’umwijima izwiho kuba isoko y’ubutare aho kuri 100g dusangamo 31% z’ubukenewe ku bagore na 70% z’ubukenewe ku bagabo (abagore bakenera bwinshi ugereranyije n’abagabo). Ubutare kandi bufasha insoro zitukura gutwara umwuka wa oxygen mu mubiri. Sibwo gusa dsangamo kuko hanabonekamo Zinc, izwiho gufasha ubudahangarwa no kugena ibyerekeye DNA.

Icyitonderwa

Inyama y’umwijima harimo vitamin A nyinshi cyane ndetse na cholesterol nyinshi. Niyo mpamvu ari byiza kutazirya buri gihe ahubwo inshuro zitarenze 2 mu cyumweru zirahagije.

Mu kuzitegura banza uzinike mu mazi akonje noneho nyuma y’iminota byibuze 30 uzikuremo zumuke.

Ubone kuziteka kandi wirinde kuziteka igihe kinini kuko zakumagara.

Kandi urebe niba zasuzumwe na muganga w’amatungo wemewe kuko iri mu nyama zishobora kubamo inzoka n’izindi ndiririzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa