skol
fortebet

Wenceslas Twagirayezu yagarutse mu rukiko nyuma yo kugirwa umwere ku byaha bya jenoside

Yanditswe: Tuesday 14, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Mu Rwanda urukiko rw’ubujurire rwatangiye kumva urubanza rw’ubujurire ubushinjacyaha buregamo Twagirayezu Wenceslas ibyaha bya jenoside.

Sponsored Ad

Twagirayezu woherejwe mu Rwanda n’igihugu cya Denmark mu mwaka 2018 ngo aburane kuri ibyo byaha, mu kwezi kwa mbere uyu mwaka yagizwe umwere n’urukiko rukuru rutegeka ko afungurwa.

Wenceslas Twagirayezu niwe wa mbere wagizwe umwere n’urukiko mu Rwanda mu bamaze koherezwa n’ibihugu bitandukanye by’Iburayi kuburanira mu Rwanda ibyaha bya jenoside.

Yari mu rukiko yambaye ikoti asa neza nk’umuntu umaze igihe yidegembya.

Mu rukiko ariko, mbere yo kuburana ku bujurire bwatanzwe n’ubushinjacyaha, Twagirayezu n’abunganizi be Me Gashema Felicien na Bikotwa Bruce bagaragaje impungenge z’uregwa avuga ko n’ubwo yagizwe umwere n’urukiko rukuru agafungurwa, ariko amasezerano hagati ya Denmark n’u Rwanda atubahirijwe.

Ibyo abivuga ngo kuko u Rwanda rwamubujije gusubira mu gihugu cya Denmark ariho yari atuye ubu akaba adafite aho kuba, akaba yirwanaho muri byose; kurya, kwivuza n’ibindi, ibyo ngo byagombye kwishyurwa na Leta.

Nyuma y’impaka ndende urukiko rwanzuye ko urubanza rw’ubujurire rutangira, ariko icyo kibazo abo kireba bakagishyikiriza urukiko kikazakurikiranwa.

Urubanza nyirizina

Mu Bujurire umucamanza yavuze ko iby’ingenzi birebwa ari ibi bikurikira: Kumenya niba Wenceslas yari mu Rwanda cyangwa atari mu Rwanda ku matariki 7,8,9 z’ukwezi kwa 4 umwaka wa 1994, nk’uko arizo mpaka zashingiweho mu rukiko rukuru mu rubanza rwabanje.

Ibindi bisuzumwa kandi ni ukumenya niba yaragizwe umwere hirengagijwe ibimenyetso bimushinja byatanzwe n’ubushinjacyaha cyangwa se niba kumugira umwere hari amategeko yirengagijwe.

Umushinjacyaha yabwiye urukiko rw’ubujurire ko bo babona Twagirayezu atarigeze atanga ibimenyetso bifatika agaragaza ko atari mu Rwanda, mu gihe abunganira Twagirayezu bo bavuga ko ibimenyetso yatanze ndetse n’imvugo z’abatangabuhamya bihagije kandi bifite ishingiro.

Umushinjacyaha yavuze ko urukiko rukuru mu kumugira umwere rwirengagije inyandiko we ubwe yiyemereye yo mu gihugu cya Denmark, ubwo yabazwaga n’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka ko yari mu Rwanda kuva mu kwezi kwa mbere kugeza mu kwezi kwa karindwi mu 1994.

Twagirayezu yabwiye urukiko ko ibyo yabibwiye inzego za Denmark koko ariko ko atigeze abaha amakuru arambuye y’uko yanyarukiye muri Zaire mu biruhuko bya pasika kuva mu kwezi kwa 3 kugeza tariki 9 z’ukwa 4 mu 1994.

Mu kwezi kwa mbere uyu mwaka urugereko rw’urukiko rukuru rwavuze ko nta bimenyetso bifatika ubushinjacyaha bwagaragaje byerekana ko ibyaha bwamushinje gukora koko byakozwe ari mu Rwanda.

Kandi ngo ubushinjacyaha ntibwagaragaje ibimenyetso bifatika bivuguruza ibyo Twagirayezu yagaragaje by’uko amatariki ashinjwa kugiriraho uruhare muri jenoside atari ari mu Rwanda, rushyigikira inyandiko yatanze zagaragazaga ko yari ari muri Zaire. Urubanza ruracyakomeje.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa