skol
fortebet

Ruhango: Umugabo yaciye ugutwi mugenzi we wari umufashe ari kumusambanyiriza umugore

Yanditswe: Friday 19, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo wo mu murenge wa Kabagari,mu karere ka Ruhango yafashwe asambanyiriza umugore w’abandi mu rutoki,ahita aruma igice cy’ugutwi k’umugabo we wari ubafashe.

Sponsored Ad

TV1 dukesha iyi nkuru ivuga ko RIB yafunze uyu mugabo wajyanye mu rutoke umugore wa mugenzi we kumusambanya.

Nyiri umugore,Rudasingwa Jean d’Amour yabwiye TV1 ati"Njyewe nabafatiye mu rutoki bari gusambana,dutangira kurwana.Andumye natabaje umuntu araza aramfata,uwantabaye anyegeka ku mukingo,undi ahita asubira inyuma anduma ugutwi agukuraho aragucira.

Icyo nifuza nuko ubuyobozi bwandenganura."

Umwe mu baturage yagize ati: ’Ibaze umubyeyi uhetse uruhinja rutaragira amezi ane ngo aje kwirirwa agaramye aha.Uretse inkuba yamukubitira aha."

Abaturage bari aho byabereye bavuze ko ugutwi kwaciwe bakubuze.Bati: "Twagushatse twakubuze."

Uyu mugabo warumwe ugutwi yari apfutse ubwo yatangazaga uko byagenze ngo ahure nako kaga.

Umuyobozi w’Umurenge wa Kabagari,yemeje ko yafashwe ashyikirizwa RIB ndetse ko ibyo aba bapfuye biri gukurikiranwa n’uru rwego.

Uwasambanyije uyu mugore ngo yangiritse isura nyuma yo kujyanwa ku kagari,akamenagura ibirahuri n’umutwe ashaka gutoroka bikamukata.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa