Guterres unengwa kutagira ijambo mu ntambara yinjiye mu kibazo cy’intambara ya Israel na Hamas
Yanditswe: Saturday 04, May 2024
Umuyobozi w’Umuryango w’Abibumbye Antonio Guterres, yongeye guhamagarira Israel na Hamas muri Gaza guhagarika intambara.
Ni nyuma y’uko mu intumwa za Hamas zigiye guhurira mu Misiri mu rwego rw’ibiganiro hamwe n’abahuza barimo Amerika na Qatar.
Yagize ati" Ku bw’abaturage ba Gaza bagizwe ingwate barikumwe n’imiryango yabo, ndashishikariza cyane ubuyobozi bwa Isiraheli & Hamas kugirana amasezerano bagahagarika imirwano.
Ibiro ntaramakuru, Reuters , byatangaje ko umuyobozi w’Ibiro by’Ubutasi bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, CIA, William Burns yageze i Cairo kuri uyu wa Gatanu mu nama, avuga ko Amerika igiye gufasha impande zombi guhagarika intambara.
Igihugu cya Misiri, hamwe na Qatar na Amerika, byagiye bishyiraho ingamba zo kunga Isiraheli na Hamas kugira ngo bumvikane ku masezerano yo guhagarika imirwano ariko n’ubu ntibiragerwaho.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *