skol
fortebet

Abifuza gukodesha, kugura no kugurisha inzu n’ibibanza mu Rwanda boroherejwe, bashyiriweho urubuga rubahuza

Yanditswe: Monday 05, Aug 2019

Sponsored Ad

Imwe mu nzu ziri kugurishwa ku rubuga www.mdgrou.com

Sosiyete y’ubucuruzi Multi Design Group Ltd yakemuye ikibazo cy’ababaga bashaka mu buryo bwihuse kandi bworoshye amakuru y’abo bagura, bagurisha cyangwa bagakodesha amazu, ndetse n’abifuza kugura ibibanza, aho ari ho hose mu Rwanda ishyiraho isoko rusange, urubuga rwa internet www.mdgrou.com ruhuza abaguzi n’abakiliya mu buryo bworoshye kandi rukabaha amakuru yose akenewe ku mitungo bifuza kugura, gukodesha cyangwa kugurisha!

Sponsored Ad

Multi Design Group Ltd, ni sosiyete y’ubucuruzi isanzwe itanga serivisi zitandukanye zirimo kugena agaciro k’imitungo itimukanwa amazu n’ibibanza, gucunga imitungo itimukanwa nk’amazu y’ubucuruzi no guturwamo, gukora no gucunga imishinga, no gushakira abaguzi n’abapangayi abafite ibibanza cyangwa amazu agurishwa n’akodeshwa.

www.mdgrou.com ni urubuga rwa rusange buri wese yacururizaho, rumaze kumenyekana no gukundwa n’abatari bake mu Rwanda, intego yarwo ni uguhuza abakiriya bagura, abakodesha n’abafite imitungo itimukanwa igurishwa cyangwa se ikodeshwa, rukaba ari isoko rusange rigamije guhuza mu buryo bworoshye abifuza ibijyanye n’amazu bakamenya ibiciro bifashishije internet, mu buryo bwizewe, buhoraho kandi mu gihe gitoya.

Uru rubuga mu gihe gito kingana n’iminsi 45 rumaze rufunguye amarembo kumugaragaro rumaze kugira abarusura benshi kumunsi, hasomwa paji 5,000 zarwo byibura kumunsi, byitezwe ko abantu barusura nabarukoresha bazagenda biyongera umunsi kumunsi bitewe n’ubunararibonye na serivise nziza zitangirwaho.

Multi Design Group Ltd, ikaba yateguye promotion ku bashaka gukorana nayo mu kwamamaza ibikorwa byabo ku buntu izamara igihe cy’amezi atatu uhereye muri uku kwezi kwa Kanama 2019.

Inzu igurishwa, inzu ikodeshwa, ikibanza kigurishwa nibyo byagenewe amahirwe y’igabanyiririzwa by’ibiciro mu gihe cy’amezi atatu, benebyo bemerewe kubyamamaza kurubuga www.mdgrou.com rwabigize umwuga mu kuranga amazu, ni urubuga rugenzurwa n’ikigo Multi Design Group Ltd, ari nacyo gishinzwe kurucunga umunsi kumunsi.

Ubusanzwe kugira ngo umuntu ku giti cye ahabwe ububasha bwo kwamamaza inzu cyangwa ikibanza bye kuri uru rubuga yasabwaga kubanza gufunguza konti ku rubuga, akishyura amafaranga yu Rwanda ibihumbi bitatu yifatabuguzi ry’ukwezi, akanishyura amafranga maganatanu ya buri munsi inzu cyangwa ikibanza igicuruzwa cye kizamaraho.

Kwiyandikisha no kwishyura umuntu abikorera aho yaba ari hose kandi mu gihe icyo ari cyo cyose, hifashishijwe uburyo bwa mobile money ku murongo w’itumanaho uwo ariwo wose ukoreshwa mu Rwanda.


Inzu igurishwa ku rubuga www.mdgrou.com

Abakomisiyoneri kimwe n’abandi bantu bagiye bafite imitungo bashaka kugurisha no gukodesha, barashishikarizwa kudacikanwa n’aya mahirwe ya “promotion” bakiyandikisha bagakorana n’iri soko rigari ryo kuri murandasi ari nako tubizeza serivisi nziza z’uru rubuga www.mdgrou.com ari nako ibyo bamamaje bigera ku banu besnhi kandi mu buryo buhoraho igihe cyose bikiri ku isoko nta kiguzi baciwe.

Akarusho kuri uru rubuga, ni uko ishakiro ryarwo ryoroshye cyane, ushobora gushaka umutungo ugendeye ku Karere wifuza uherereyemo, ku biciro by’umutungo, ku icyiciro cy’umutungo ushaka bityo bikaba byakorohereza akazi ko guhitamo no gushaka ibyo ukeneye , ikindi kandi ni uko ubaye ibyo wifuza utabibonye ku rubuga uba ufite amahirwe yo gutanga ikifuzo cy’inzu cyangwa ikibanza ushaka tukabigushakira.

Hari byinshi wufuza gusobanuza ushobora no guhamagara nomero ya telefoni igendanwa iri mu ifoto iri hano hasi cyangwa se mukatwandikira no kuri email nayo iri muri iyo foto.

Ibitekerezo

  • Ni byiza cyane turabishimye

    ndagurisha ikibanza upi 1/03/05/03/8673

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa