skol
fortebet

Nyuma y’impaka z’urudaca, Injyana ya AfroGako yabonye nyirayo

Yanditswe: Thursday 09, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Mu gihe muri iyi minsi hari impaka z’urudaca ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru hibazwa uwaba yaratangije injyana ya AfroGako hagati ya Noopja na Producer Element, dore ko usanga buri wese avuga ko ari iye gusa ukuri guhari ni uko mu buryo bw’amategeko, AfroGako yanditse mu mazina ya Noopja.

Sponsored Ad

Bijya gutangira, byatangiye ubwo Element yari akibarizwa muri Country Records, atangaza ko hari injyana nshya ari gukoraho yitwa ‘AfroGako’ azamurikira abantu mu minsi iri imbere gusa byaje kurangira avuye muri Country records yerekeza muri 1:55 AM itarajya hanze.

Mu minsi mike hasohotse indirimbo ‘Abahungu’ ya Juno KIzigenza yakorewe muri country records, ikorwana na Producer Pakkage, ndetse bahita batangaza ko ari yo ndirimbo ya mbere bakoze mu njyana ya ‘AfroGako’ batangarije abantu ko bazabamurikira. Gusa icyo gihe Element yahise yandika ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga ze, avuga iyo atari yo ‘AfroGako’ ya nyayo yababwiraga ko ari gukoraho, avuga ko iya nyayo yavugaga izajya hanze vuba.

Ntibyatinze kuko Element na we mu minsi mike yashize yahise amurika umushinga w’iyo njyana ya ‘AfroGako’ agiye gutangira gukoraho mu minsi iri imbere, Impaka zivuka uko. Abantu benshi bahise bajya mu gihirahiro hibazwa mu by’ukuri nyirayo kuko wasangaga buri wese ayita iye.

Mu itangazo Country records yashyize hanze ku wa 07 Gicurasi 2024, mu gika cyaryo cya kabiri, batangaje ko injyana ya AfroGako itigezwe itangizwa n’umwana muto bivumburiye bakamukuza ndetse bakamuha n’izina rya Element Eleeh, ahubwo ko byose byavuye mu bitekerezo by’uwashinze Country Records, ari we Noopja. Aha bakomeje bashishikariza aba producer gukoresha no kubyaza umusaruro iyi njyana ariko ko kandi batazigera bihanganira umuntu wese uzagerageza kuyiyitirira, ibi bikaba byaratumye abantu bibaza ikintu baba bishingikirije.

Mu gihe hakomeje imapaka z’urudaca, hibazwa nyirayo, The Choice Live dukesha iyi nkuru yatangaje ko iyi njyana bari gupfa, atari iya Element nk’uko abivuga, ahubwo ari iya Noopja ndetse akaba afite impapuro zibyemeza kuko yamaze kuyandikisha mu rwego rw’igihugu rushinzwe iterambere mu Rwanda (RDB) nk’umutungo we bwite mu by’ubwenge.

Mu gihe umuntu yafashe iya mbere akajya kwandikisha igihangano ke nk’umutungo we bwite mu by’ubwenge, icyo gihe nta wundi muntu uba ufite uburenganzira bwo kugikoresha. Mu gihe Element akomeje kwiyitirira iyi njyana ashobora kujyanwa mu nkiko na Nopooja, ku bwo gukoresha igihangano cy’undi muntu nta burenganzira ahawe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa