MURYANGO » Amakuru » Mu Rwanda » Uburezi
MINALOC yasabye aba Guverineri kwiga ku kibazo cy’abanyeshuri 239 bari bajuririye izindi nzego zo hejuru Yanditswe kuya 14-09-2013 saa 09:12', na Ernest Ndayisaba 308
 
Print

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Nzeri, Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Amajyambere rusange n’Imibereheo myiza y’Abaturage muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu Madame Alvera Mukabaramba yandikiye Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, ndetse na ba Guverineri b’Intara zose abasaba kwiga ku kibazo cy’abana 239 bagaragara ku rutonde rw’abanyeshuri bandikiye inzego zo hejuru zitandukanye basaba guhindurirwa ibyiciro by’ubudehe bari bashyizwemo mbere.

Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Amajyambere rusange n’Imibereheo myiza y’Abaturage yagaragaje ko aba banyeshuri ari abacishije ibibazo byabo mu nzego zitandukanye ariko bose bakaba bahuriye ku kibazo kimwe cy’uko bagaragazaga ko batishimiye ibyicyiro by’Ubudehe bashyizwemo aho basaba kobakongera kwigwaho kugirango harebwe ibyiciro bibakwiye.

Ibaruwa No 1195/07.01 yo kuwa 09 Nzeri 2013 ya Misiteri y’Uburegetsi bw’Igihugu ikaba yaragaragaza ibintu ngenderwaho mu gusuzuma ubujurire bw’abanyeshuri bo mu Mashuri Makuru na Kaminuza bakeneye inguzanyo ya Buruse, iki gikorwa kikaba cyarashinzwe itsinda ryihariye kuri buri Karere.

Aganira n’UMURYANGO, Ngendahimana Ladislas Ushinzwe Itangazamakuru muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu akaba yadutangarije ko hari icyizere cyose ko ibibazo by’abanyeshuri baba bari mu byiciro bitabakwiye bizakemurwa n’aya matsinda kuko agizwe n’abantu batandukanye kandi basanzwe bagaragara mu buzima bw’abaturage bwa buri munsi.

Buri tsinda ku Karere rikaba rigizwe n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe imibereho Myiza y’Abaturage, Umukozi umwe ushinzwe uburezi mu Karere, Ushinzwe imiyoborere myiza mu Karere ndetse n’Umwe mu bayobozi b’Inzego zishinzwe umutekano, imirimo y’aya matsinda ikaba yaratangiye kuwa 11 Nzeri igomba kurangira mu gihe cy’iminsi 10, ni ukuvuga kuwa 20 Nzeri.

Ladislas kandi yatugaragarije ko ikidashoboka ari uko ibyifujwe n’aba banyeshuri bose bikorwa uko babyifuje kuko rimwe na rimwe usanga hari ababa bumva ko bagomba kujya mu byiciro byo hasi ku buryo ubwari bwo bwose bushoboka kandi nyamara wakwitegereza ugasanga aho bashaka gushyirwa atariho bakwiye.

Uru rutonde rugaragaraho abenshi mu banyeshuri batangiye kujurira mbere na nyuma y’uko hashyirwaho aya matsinda yo kwiga ku bujurire bwabo bakaba barabicishije muri REB ndetse n’izindi nzego zo hejuru zitandukanye, bityo bakaza gukusanyirizwa hamwe ngo urutonde rwabo rwoherezwe mu matsinda yo mu Turere bakomokamo habashe kwigwa ku bibazi byabo.


  •