skol
fortebet

Perezida Kagame na Macron baganiriye ku kibazo cya RDC

Yanditswe: Tuesday 23, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Kagame na mugezi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri baganiriye kuri telefone, biyemeza guteza imbere umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi.

Sponsored Ad

Mu ngingo baganiriyeho harimo ijyanye n’umutekano mu karere, cyane cyane mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bashimangira ko ari ikibazo gikwiriye gukemurwa mu buryo bwa politiki hashingiwe ku murongo washyizweho n’ibiganiro bya Nairobi ndetse na Luanda.

Kugeza ubu hari inzira ebyiri zigamije gukemura ikibazo cy’Uburasirazuba bwa Congo binyuze mu biganiro, birimo ibiganiro bya Luanda n’ibya Nairobi, byose bifite intego yo gufasha Congo kwishakamo ibisubizo ku bibazo by’umutekano ifite.

Ni ibiganiro byagiye bizitirwa cyane n’uruhande rwa Leta ya Congo, rwakunze gutesha agaciro ibibazo by’abaturage bavuga Ikinyarwanda by’umwihariko Abatutsi bahohoterwa.

Muri Nzeri mu 2022, Perezida Paul Kagame, mugenzi we, Félix Tshisekedi na Emmanuel Macron w’u Bufaransa bagiranye ibiganiro bigamije kurebera hamwe uko mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hagaruka amahoro.

Aba Bakuru b’Ibihugu bahuriye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ahari hateraniye Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye.

Mu nkuru Jeune Afrique yatangaje muri uwo mwaka yavuze ko ifite amakuru yizewe avuga ko u Bufaransa bwinjiye mu bikorwa byo guhuza u Rwanda na RDC ku bw’amakimbirane bifitanye.

Amakuru avuga ko muri Kamena 2022, ubwo umwuka mubi wari wifashe nabi cyane hagati y’ibihugu byombi, Perezida Emmanuel Macron yagiranye ibiganiro n’ubuyobozi bw’u Rwanda ndetse akaza kwiyemeza ko azahamagara Perezida Félix Tshisekedi kuri telefone.

Bivugwa kandi ko kugira ngo habeho ubuhuza bwa Perezida wa Angola, João Lourenço Perezida Macron yabigizemo uruhare ndetse agakomeza gushyigikira intambwe zose zagendaga ziterwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa