skol
fortebet

"Mutuze mukore imirimo yanyu"-Abaturiye imipaka y’u Burundi bahumurijwe

Yanditswe: Saturday 20, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umuyobozi w’Ingabo z’u Rwanda mu Ntara y’Iburengeraba, Gen Maj Eugene Nkubito, yabwiye abaturage bo mu mirenge ihana imbibi n’igihugu cy’u Burundi ko bakwiye gukora imirimo yabo batuje kuko umutekano w’u Rwanda urinzwe neza.

Sponsored Ad

Yabivugiye mu kiganiro yahaye abaturage bo mu Murenge wa Butare mu Karere ka Rusizi uhana imbibi na Komine Mugina yo mu Burundi ku wa 19 Mata 2024.

Gen Nkubito yabwiye abaturiye umupaka ko bakwiye gukora imirimo yabo batuje bagira uwo babona wambutse binyuranyije n’amategeko bagaha amakuru abashinzwe umutekano ibindi bakabibarekera.

Ati “Perezida wa Repubulika yarababwiye ngo mugende muryame musinzire. Iyo avuze gutyo ingabo twebwe ntituryama. Nanjye nagira ngo mbabwire nk’uko Perezida wa Repubulika yavuze, mutuze mukore imirimo yanyu, nta kizabahungabanya”.

Yakomeje agira ati “Hari ababyifuza (guhungabanya umutekano w’u Rwanda). Ababyifuza mubihorere mwikorere ibyanyu hanyuma ibisigaye mubiturekere.”

“Bazaze bakore ibyo bashaka gukora tubirebe. Nibabishobora bazabikore. Ariko nababwira y’uko batabishobora kuko duhari turinze igihugu cyacu”

Imipaka y’u Burundi n’u Rwanda yaherukaga gufungwa hagati ya 2015 na 2021.

IVOMO:IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa