skol
fortebet

Hari igihe cyageze nkumva nasunika Barack Obama mu idirishya-Michelle Obama

Yanditswe: Monday 07, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umufasha wa Barack Obama wabaye perezida wa 44 wa USA yavuze ko urushako rwe n’uyu munyapolitiki rwigeze rumukomerera akumva yamunyuza mu idirishya akamuta hanze.

Sponsored Ad

Michelle na Obama bitegura kwizihiza isabukuru y’imyaka 28 bamaze babana ariko uyu mugore ukundwa na benshi muri Amerika yavuze ko mu mubano wabo bahuye n’ibyiza n’ibibi.

Michelle w’imyaka 56 yavuze ko kutumvikana bisenya urugo urwabo ruba rwarasenyutse kera ariko ubu bubatse ku rutare.

Michelle yavuze ko kubaka umubano w’igihe kirekire bidakinishwa kuko ngo hari igihe cyageraga akumva yanyuza umugabo we Obama mu idirishya akamuta hanze.

Michelle yavuze ko guhitamo umugabo cyangwa umugore bimeze nko gutoranya ikipe ya Basketball aho yavuze ko we yabonye umugabo umeze nka kizigenza “Lebron James.”

Ati “Niba tubona urugo nk’ikipe nyayo,uba ushaka ko uwo mubana ko yatsinda.Uba ukeneye Lebron,urabizi.Hari igihe cyageze nkumva nasunikira Barack mu idirishya,ariko ndavuga ko hari igihe ibyiyumvo biba biremereye ariko ntibivuze ko ugomba kubivamo.Ibyo bihe bishobora kumara igihe cyangwa imyaka.”

Michelle yakomeje gutanga ibitekerezo bye kuri Instagram ye afiteho abamukurikira miliyoni 42, ku byerekeye gushinga urugo ku cyumweru,avuga ko urugo rusaba imirimo myinshi,ubunyangamugayo yaba ku bagore n’abagabo.

Ati “Icyo ni kimwe mu byo nize.Nakwishimira kumva ibitekerezo byanyu ku byo mwize kun go zanyu.”

Michelle na Barack Obama bazizihiza isabukuru y’imyaka 28 bamaze babana kuwa 03 Ukwakira kuko bashyingiranwe muri 1992.

Mu mwaka ushize ku isabukuru y’imyaka 27,Michelle yagize ati “Uyu mugabo [Barack] yansezeranyije ubuzima bw’umunezero.Navuga ko yabigezeho.”

Mu minsi ishize,aba bombi bumvikanye bamagana ubutegetsi bwa Donald Trump wabasimbuye ku butegetsi aho bamushinja kugusha mu manga USA gusa nawe yabashubije ko ntacyo bakoze mu myaka 08 bamaze muri White House.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa