skol
fortebet

Ikiganiro Kihariye na Bikabyo Orginal w’i Karongi wamamaye ku ma-Radiyo[VIDEO]

Yanditswe: Monday 10, Feb 2020

Sponsored Ad

Nzayisenga Callixte wamamaye kumazina ya Bikabyo Orginal kumaradiyo menshi yo mu Rwanda bitewe nuko yahamagaraga inshuro nyinshi kabone nubwo byari bihenze.

Sponsored Ad


Bikabyo wi Karongi
Inkomoko yizina Bikabyo avuga ko ryaje kubera akazi yakoraga ko gufotora nyuma hakaza kuza abandi bakoraga akazi kamwe we agashaka umwihariko nibwo yaje kongeraho Bikabyo bitewe nuko yaryoshyaga amafoto mukuyfotora, uburyo yihengekagamo nuko yitwaraga we naba kiriya be.

nyuma ngo haje kuza abandi bagafotozi benshi, kubera ukuntu yaramaze kwamamara bakajya biyitirira izina rye, nibwo yaje guhitamo kwiyita Bikabyo Orginal.

Avuga ko yatangiye guhamagara kuri radiyo kuva mumwaka wa 2000 icyo gihe akaba yarakoraga akazi ko gucuruza amagi kunkoko. nubwo ubushobozi bwari bucye, mugihe guhmagara byo byabaga bihenze ngo rimwe na rimwe ntiyumvikanaga nuwo bashakanye kubera amafaranga yakoreshaga ahamagara kuma radiyo.

Ati"Bwambere byari bihenze kuko ndabyibuka guhamagara kuri radiyo bakagufata gusa isegonda rimwe hagendaga amafaranga 149, nataha umugore yabimenya ntitubyumve kimwe kuko yumvaga ko nayasesaguye."

Uyu mugabo ni mwe mubatunze telefone mubambere muri Kalongi dore ko ivyo gihe yahamagazaga telefone zitwaga Ibibando yitwaga Sony Reckson.

Ati" Telefone natunze bwambere yari ikibandi kitwaga Sony reckson, nyuma nyivaho nza gutunga Motorora ifite anteni, nyuma nza gutunga nokia 1100 gatoroshi, muri 2010 naje kugura igiterefone cyari gifite ibitara kumpande"

VIDEO:REBA IKIGANIRO KIHARIYE TWAGIRANYE NA BIKABYO ORGINAL

Mubyo Bikabyo yishimira nuko yaje guhabwa Igihembo nuwari Umuyobozi mukuru wa radiyo Rwanda ndetse akabasha no kwinjira muri Serena hotel bwambere mumateka ye.
Nkabandi banyamakuru, avuga ko we hari amakuru yatangaga ntibimugwe neza bitewe nuko yabaga yatunze agatoki ibitagenda neza Abayobozi bahishiraga.

Ati"Nigeze gutanga amakuru kurio radiyo rwanda yuko hari umugezi wacukurwagamo amabuye yagaciro muburyo butemewe kandi n’bana bari batangiye kujya bagwa muri uwo mugezi, icyo gihe byaje kunkorahop kuko uwo muyobozi yaje kumpagarikira ibikorwa byanjye birimo ni inkwavu nacuruzaga."

Bikabyo avuga ko kubera kwammara, mukarere ka Kalongi haje gukorera radiyo yitwa Isangano Fm bakaza kumuha akazi akabakorera imyaka 7 yose nkumukorerabushake.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa