skol
fortebet

Ivan Rakitic yahishuye inzira ikomeye yanyuzemo kugira ngo umugore we wabanje kumwanga amwemere [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 04, Jan 2021

Sponsored Ad

Umukinnyi Ivan Rakitic ukinira Sevilla FC ariko waherukaga gukinira FC Barcelona yahishuye ko umugore we Raquel Mauri yabanje kumwanga ndetse ngo byamusabye ko amwinginga inshuro 30 kugira ngo yemere ko barushinga.

Sponsored Ad

Rakitic w’imyaka 32 ukomoka muri Croatia,yahishuye ko yakunze umugore we Raquel Mauri akimubona aho yacuruzaga ikawa.

Rakitic yahuye n’uyu mugore ubwo yari amaze gusinyira Sevilla avuye muri Schalke 04 mu mwaka wa 2011.

Uyu mukinnyi yavuze ko yajyaga kunywa ikawa buri gihe aho uyu Mauri yakoraga kugira ngo amubone.

Rakitic yavuze ko yabanje kugorwa no kuvugisha Raquel Mauri kuko atari azi ururimi rw’icyesipanyole.

Rakitic yagize ati “Ntabwo nzi uko nabisobanura.Hari igihe uhura n’umuntu ibyiyumvo byawe byose bigahinduka.

Igihe cyose namubonaga numvaga ari nka Bombe bateye imbere mu mubiri wanjye.
Uko icyumweru cyahitaga ikindi kigataha,nagendaga menya amagambo y’icyesipanyole n’iyo byangoraga nakoreshaga ikiganza cyanjye ngakora ibimenyetso kugira ngo musobanurire ibyo nshaka kumubwira.

Nanywaga ikawa nyinshi,byari bitangaje.Namusabye kumbera umugore inshuro nka 20-30.

Rakitic yakomeje agira ati “Urabizi,ntabwo nari umusore mwiza kurusha abandi ku isi.Nakundaga gutekereza ko ambona agatekereza ko ntazaba umukinnyi mwiza ku buryo Sevilla yangurisha ikangurisha mu mpeshyi.

Kimwe mu byanteraga imbaraga iyo najyaga mu myitozo,kwari ugushaka uko mba mwiza mu ikipe hanyuma nkazabona uburyo nsangira n’uyu mukobwa turi twenyine.Byantwaye amezi 7 yose.”

Rakitic yashoboye gusohokana uyu mukobwa hanyuma urukundo rwabo rurakomera kugeza babanye.Ubu aba bombi bafitanye abana 2 barimo uwitwa Althea na Adara.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa