skol
fortebet

Kigali: Bibarutse abana 4 nyuma y’imyaka 12 barabuze urubyaro

Yanditswe: Friday 08, Jan 2021

Sponsored Ad

Umuryango w’uwitwa James na Liliane wari umaze imyaka 12 warabuze urubyaro,uri mu byishimo bikomeye byo kwibaruka bwa mbere bakabyara abana bane icyarimwe.
Iyi nkuru yamenyekanye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 8 Mutarama itangajwe n’ibitaro by’umwami Faisal aba bana bavukiyemo gusa bakaba bakitabwaho.
Amakuru avuga ko aba bana bavutse mu rukerera rwo ku wa 25 Ukuboza 2020 mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal aho uyu mubyeyi yabyaye neza abana bane barimo abahungu batatu ndetse (...)

Sponsored Ad

Umuryango w’uwitwa James na Liliane wari umaze imyaka 12 warabuze urubyaro,uri mu byishimo bikomeye byo kwibaruka bwa mbere bakabyara abana bane icyarimwe.

Iyi nkuru yamenyekanye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 8 Mutarama itangajwe n’ibitaro by’umwami Faisal aba bana bavukiyemo gusa bakaba bakitabwaho.

Amakuru avuga ko aba bana bavutse mu rukerera rwo ku wa 25 Ukuboza 2020 mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal aho uyu mubyeyi yabyaye neza abana bane barimo abahungu batatu ndetse n’umukobwa umwe.

Babicishije ku rukuta rwabo rwa Twitter, Ibitaro by’Umwami Faisal banditse bati “ [Umwaka wa] 2021 watangiranye ingufu ku Bitaro by’Umwami Faisal ariko cyane cyane kuri Liliane na James, bari ababyeyi ku nshuro ya mbere bakagira umugisha wo kwibaruka abana bane.”

Amakuru avuga ko uyu muryango wa Liliane na James wari umaze imyaka 12 utabyara, wabyaye aba bana nyuma yo gukoresha uburyo bwo guhuza intanga hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa