skol
fortebet

"Kubona umugabo wagukunda akagukundira n’umwana ni ikibazo gikomeye":Ubuhamya bwa Ange Ndayisaba wabyaye atarashaka (Video)

Yanditswe: Wednesday 27, May 2020

Sponsored Ad

Ange Belise Ndayisaba yaje ari impunzi ivuye mu Burundi ageze mu Rwanda aza gukundana n’umusore amutera inda. Umusore wamuteye inda yabanje kumwihakana, ibi byatumye Ange ahangayika cyane ariko aza kugira amahirwe abona umuntu umurangira akazi ava i Mahama mu mu ikambi y’impunzi aza i Kigali ni ubwo naho ubuzima butari bumworoheye kandi anatwite.
Nyuma yarabyaye, ubu umwana we w’umuhungu afite imyaka 2. Avuga ko kubona umugabo ufite umwana bigoye cyane kubera ko hari igihe uba ufite ubwoba ko (...)

Sponsored Ad

Ange Belise Ndayisaba yaje ari impunzi ivuye mu Burundi ageze mu Rwanda aza gukundana n’umusore amutera inda. Umusore wamuteye inda yabanje kumwihakana, ibi byatumye Ange ahangayika cyane ariko aza kugira amahirwe abona umuntu umurangira akazi ava i Mahama mu mu ikambi y’impunzi aza i Kigali ni ubwo naho ubuzima butari bumworoheye kandi anatwite.

Nyuma yarabyaye, ubu umwana we w’umuhungu afite imyaka 2. Avuga ko kubona umugabo ufite umwana bigoye cyane kubera ko hari igihe uba ufite ubwoba ko yazakwangira umwana. Ikindi ni uko hari igihe ukundana n’umuntu yamenya ko wabyaye akagenda ubutazagaruka.

Ange avuga ko anezezwa n’umwana we ariko nanone atazi inzira bizanyuramo ngo abone umugabo! Ubu hari abamutereta byagera kure bamenya ko afite umwana bakiruka.

Kurikira ubuhamya bwe bwose ni isomo rikomeye

Ibitekerezo

  • Ibyo uyu mudamu avuga nibyo 100%.Ni isomo ku bakobwa bose.Ibyitwa "gukundana" bisigaye ari ukuryamana gusa bikarangiriraho.Statistics zerekana ko Abangavu bagera kuli 20 millions babyara buri mwaka. Ahanini biterwa n’ubukene hamwe n’ubujiji.Ariko no mu bihugu byateye imbere,Abangavu barabyara cyane.Babikora mu rwego rwo kwishimisha,bavuga ko "bali mu rukundo".Mu bihugu nka Brazil na Costa Rica,hamwe n’ibihugu byinshi by’i Burayi,abana bavuka ku babyeyi batashakanye (ibinyendaro),barenga 70% by’abana bose bavuka.Biteye ubwoba.Nyamara kera abakobwa hafi ya bose barongorwaga ari amasugi (vierges).Bene abo bana ntibabagaho.Kuba Ubusambanyi bukabije,bihuye n’uko Bible ivuga ko “mu minsi y’imperuka abantu bazaba bashaka ibinezeza aho gushaka Imana”.Umuti rukumbi w’iki kibazo,kimwe n’ibindi bibazo byo ku isi,nta wundi uretse ko ku munsi wa nyuma Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza nkuko bible ivuga ahantu henshi.Hazarokoka abantu bumvira Imana gusa.

    Yooooo. Icya mbere namubwira ni ukwihangana.
    Icya kabiri,namubwira ni uko ibyo atekereza si ukuri. Kuba afite umwana ni byo hari abo bibangamira, ariko n’ubundi ubwo ntabwo aba yaramukundaga,kuko ugukunda agukundana n’abawe.
    Ikindi, niba ari materialiste, ntibyamworohera kubona uwo bahuza.
    Naho rero,hari abagabo dufite abana kandi natwe tutakwemera inkumi itarabyaye kuko itamenya agaciro k’umwana itarabyara.
    Nuzumva umukeneye utabona uwakira umwana wawe,kandi wumva ushaka kubaka ubuzima,uzaze twipangire. Uzasabe contact zanjye k’umuryango.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa