skol
fortebet

Mesut Ozil yakoze igikorwa kidasanzwe cyakoze ku mitima ya benshi mu batuye isi

Yanditswe: Monday 09, Dec 2019

Sponsored Ad

Umudage ukomoka muri Turkia ukinira ikipe ya Arsenal,Mesut Ozil,yakoze benshi ku mutima kubera igikorwa yakoze mu ibanga cyo kugaburira abantu ibihumbi 100 b’impunzi n’abatagira aho baba byiyongera ku bana igihumbi yavuje barembye cyane.

Sponsored Ad

Mesut wavukiye mu muryango ukennye,yasabwe na nyina umubyara kutazigera atererana abatagira kivurira,ariyo mpamvu yakoze ibi bikorwa 2 byatangajwe n’umuhagarariye.

Mu nzu Ozil abamo mu mujyi wa London,hamanitsemo ibaruwa ya nyina, Gulizar, igira iti “Mesut,ntuzibagirwe ko muri iyi si uri umushyitsi nkuko twese bimeze.Imana yaguhaye impano idasanzwe ariko ntiyayiguhaye ngo wiyiteho ubwawe.Nudasangira ibyo utunze n’abatishoboye ntabwo uzaba uri umuhungu wanjye.”

Aya magambo ya Gulizar yakoze ku mutima Mesut Ozil ariyo mpamvu nawe kugeza ubu yiyemeje kugabana ibihumbi 350 by’amapawundi ahembwa ku cyumweru n’abantu batagira epfo na ruguru.

Mu kiganiro kirambuye uhagarariye Ozil witwa Dr Erkut Sogut yagiranye na The Sun,yayitangarije ko Mesut Ozil yatanze akayabo k’amafaranga menshi kugira ngo ahe impano zidasanzwe abakene ku munsi w’ubukwe bwe.

Dr Erkut Sogut yagize ati “Nyuma y’igikombe cy’isi giheruka,yarambwiye ati “reka duhindure ubuzima bw’abana 1000.Reka dufashe kubagwa abana 1000.Ndashaka ko byaguka.

Naramubwiye nti “Ibyo bizagutwara amamiliyoni.Yaransubije ati “Nindafasha abantu mu mafaranga yanjye ubu nzabikora ryari?,nzabikorera bande?.

Mesut yavukiye mu muryango ukenye,nyina yakoraga akazi ko gukubura ahantu habiri buri munsi.Azi icyo bivuze gutunga ikintu.

Yarambwiye ati “Reba,Erkut,ninjiza amafaranga menshi kandi nyakoresha njyenyine.Nkwiriye gufashisha menshi.”

Mbere y’ubukwe bwe n’umugore we Amine Gulse,Mesut yatangaje ko yiyemeje gufasha abana 1000 kubagwa indwara zananiranye hirya no hino ku isi nk’impano abahaye ku munsi w’ubukwe bwe.

Mu mpano z’ubukwe bwe, yongeyeho iyo kugaburira abantu ibihumbi 100.000 batagira kivurira,baba mu nkambi 16 zo muri Turkia na Syria.

Ozil w’imyaka 31 yatanze amafaranga,abatetsi bapfunyika ibyo kurya bitandukanye bihabwa abashinzwe gutabara imbabare [Red Cross] bazenguruka muri izi nkambi bagaburira abantu.

Dr Erkut Sogut yagize ati “Uwo munsi Mesut yatanze amafaranga menshi cyane ariko yarishimye cyane kuko yabyifuzaga cyane.Yarambwiye ati “Iyi n’impano mpaye isi yose ku munsi w’ubukwe bwanjye.Ibyo kurya biturutse kuri njye.”

Nyuma yo kwegukana igikombe cy’isi 2014,Mesut Ozil yafashe amafaranga yose yahawe nk’ishimwe angana n’ibihumbi 240 by’amapawundi ayavuzamo abana 23 bari bakeneye kubagwa muri Brazil.

Iyi nkuru ikimara kujya hanze,hirya no hino ku isi abantu bagaragaje ko bakozwe ku mutima n’ubumuntu bwa Ozil ndetse n’urukundo rudasanzwe yarazwe na nyina umubyara.

Benshi bakomeje gusaba ababyeyi kuraga abana babo ibintu byiza birimo gufasha,kurwanya akarengane n’ivangura ndetse n’ibindi.




Ozil amaze guhindura ubuzima bwa benshi

Ibitekerezo

  • Allah nawe ajye amwojyerera knd amukubire kabir

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa