skol
fortebet

Meya wa Rutsiro yakoze ubukwe budasanzwe [AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 13, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, mu Ntara y’Iburengerazuba, Ayinkamiye Emérence,yakoze ubukwe budasanzwe nyuma yo kwemera kubana akaramata n’umukunzi we Nsengimana Fabrice imbere y’Imana n’abantu.
Ku munsi w’ejo tariki ya 12 Nzeri 2020,nibwo aba bombi basezeraniye imbere y’Imana muri Kiliziya ya Saint Famille.
Meya Ayinkamiye n’umugabo webyasezeranye imbere y’amategeko kuwa Gatandatu tariki ya 05 Nzeri 2020.
Nsengimana Fabrice yateye ivi asaba Ayinkamiye ko yamubera umufasha undi arabyemera bahita (...)

Sponsored Ad

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, mu Ntara y’Iburengerazuba, Ayinkamiye Emérence,yakoze ubukwe budasanzwe nyuma yo kwemera kubana akaramata n’umukunzi we Nsengimana Fabrice imbere y’Imana n’abantu.

Ku munsi w’ejo tariki ya 12 Nzeri 2020,nibwo aba bombi basezeraniye imbere y’Imana muri Kiliziya ya Saint Famille.

Meya Ayinkamiye n’umugabo webyasezeranye imbere y’amategeko kuwa Gatandatu tariki ya 05 Nzeri 2020.

Nsengimana Fabrice yateye ivi asaba Ayinkamiye ko yamubera umufasha undi arabyemera bahita bajya gusezerana mu murenge.

Umuhango wo gusezerana imbere y’amategeko wabereye mu murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu ndetse Meya Habyarimana Gilbert niwe wasezeranyije aba bombi.

Ibirori bya Meya Ayinkamiye byabaye hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Koronavirusi.

Ibitekerezo

  • Ni byiza cyane rwose Imana izabubakire.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa