skol
startimes

Meya wa Rutsiro yaterewe ivi n’umukunzi we banasezerana mu Murenge [AMAFOTO]

Ubuzima   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 6 September 2020 Yasuwe: 9620

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba, Ayinkamiye Emérence, yasezeranye n’umukunzi we Nsengimana Fabrice imbere y’amategeko kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 05 Nzeri 2020.


Nkuko amafoto yabigaragaje,Nsengimana Fabrice yateye ivi asaba Ayinkamiye ko yamubera umufasha undi arabyemera bahita bajya gusezerana mu murenge.

Meya Ayinkamiye yatangarije Ikinyamakuru Imvaho Nshya,ko aya makuru ari ukuri yasezeranye n’umukunzi we usanzwe ari rwiyemezamirimo.

Umuhango wo gusezerana imbere y’amategeko wabereye mu murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu nk’uko umwe mu bakozi b’Akarere ka Rutsiro yabibwiye Imvaho Nshya.

Abakozi b’Akarere ka Rutsiro ari na ko Ayinkamiye abereye Umuyobozi bishimiye intambwe y’ubuzima bushya umuyobozi wabo yateye, bakaba bamwifuriza ishya n’ihirwe mu buzima bw’umuryango agiye gushinga na Nsengimana Fabrice.

Umwe yagize ati: “Twishimiye intambwe Umuyobozi w’Akarere unatuyobora mu kazi yateye. Twabishimiye Imana kandi twizeye ko azagira ubukwe bwiza”.

Biteganijwe ko gusezerana imbere y’Imana ari umuhango uzabera kuri St Famille mu Mujyi wa Kigali, imiryango n’inshuti bakazakirirwa muri Hoteli ya St Famille ku itariki 12 Nzeri 2020, ariko hakazubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Koronavirusi.


Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble masozera

    Uyu mugabo ngo yari Umufurere w’Abagatolika.Ibintu bidushimisha kurusha ibindi Imana yaduhaye,ni Ubukwe no Kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana.Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo "baba umubiri umwe" nkuko Intangiriro 2,umurongo wa 24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Benshi bacana inyuma,bararwana,baricana,ndetse bagatandukana.Amadini amwe abeshyera Imana ngo ibemera gutunga abagore benshi.Nkuko Yesu yabisobanuye muli Matayo 19:6,Imana yihoreye Abayahudi batunga Abagore benshi kuko bali barananiye Imana.Abantu bose bakora ibyo Imana itubuza,yashyizeho umunsi wa nyuma kugirango izabakure mu isi.Izasigaza mu isi gusa abantu bayumvira nkuko Imigani 2 imirongo ya 21 na 22 havuga.

    1 month ago

Inzindi nkuru

Danny Usengimana yatangaje impamvu ubukwe bwe butabaye

Rutahizamu Danny Usengimana w’Ikipe ya APR FC n’Amavubi na yatangaje ko...
14 October 2020 Yasuwe: 1677 0

“Njya nibaza icyo nakoze kugira ngo mpabwe umugisha w’urukundo rw’umugabo nka...

Umunyezamu Kimenyi Yves w’ikipe y’igihugu “Amavubi”na Kiyovu Sports yagize...
13 October 2020 Yasuwe: 3583 0

Karasira Aimable yemeye gushyingiranwa n’umukobwa uba USA umumereye nabi mu...

Karasira Aimable wahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda ariko ubu...
9 October 2020 Yasuwe: 9582 0

Umuherwe wo mu mujyi wa Nairobi yateye ivi imbere y’umukunzi we nyuma yo...

Kimwe mu bikomeza urukundo rw’abantu 2 muri iki gihe n’ugutera ivi umusore...
7 October 2020 Yasuwe: 15729 1

Umukobwa uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga yatwitswe ari gukora ikiganiro...

Umushinwakazi witwa Lamu wari ukunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera...
2 October 2020 Yasuwe: 8688 0

Umukobwa wari mu myiteguro y’ubukwe yatorokanye amamiliyoni yo kubutegura...

Umusore wo mu gihugu cya Nigeria ari mu gahinda gakomeye yatewe n’umukobwa...
30 September 2020 Yasuwe: 8020 0