skol
fortebet

Ndagisha Inama: Umugabo wanjye mpora mufata anca inyuma ariko yanyimye gatanya ngo arankunda,Nkore iki?

Yanditswe: Tuesday 16, Jun 2020

Sponsored Ad

Hashize imyaka irenga ibiri nsezeranye n’ umugabo wanjye tukaba tumaze no kubyarana umwana umwe, mbere y’uko nsezerana n’umugabo wanjye twari tumaranye igihe kingana n’imyaka itatu, n’ubwo twabanye nari nzi neza ko agira ingeso imwe kandi yambangamiraga, gukunda abakobwa cyane.
Umugabo wanjye twabaga turi mu modoka anjyanye nko ku kazi ,tugiye gutembera cyangwa n’ahandi, hacaho nk’umukobwa mwiza ukabona avuye mu bye agahita ahinduka nkahita nkora ku buryo agaruka mubyo twarimo.
Mu minsi ishize (...)

Sponsored Ad

Hashize imyaka irenga ibiri nsezeranye n’ umugabo wanjye tukaba tumaze no kubyarana umwana umwe, mbere y’uko nsezerana n’umugabo wanjye twari tumaranye igihe kingana n’imyaka itatu, n’ubwo twabanye nari nzi neza ko agira ingeso imwe kandi yambangamiraga, gukunda abakobwa cyane.

Umugabo wanjye twabaga turi mu modoka anjyanye nko ku kazi ,tugiye gutembera cyangwa n’ahandi, hacaho nk’umukobwa mwiza ukabona avuye mu bye agahita ahinduka nkahita nkora ku buryo agaruka mubyo twarimo.

Mu minsi ishize namufashe yasohokanye n’umukobwa muto rwose, ariko yansabye ko ngomba kumufasha guhinduka muba hafi mu kazi, nsohokana nawe ,dutahana, ndetse no kuba turi kumwe n’umwana wacu. Ibyo byose narabikoze hashira igihe kingana n’igice cy’umwaka.

Nyuma yaho agatima kanze kuguma hamwe kuko nongeye nkamufata yanciye inyuma. Ibyo byanciye intege bishoboka cyane , tuganiriye ambwira ko ankunda by’ukuri kandi nkaba ntacyo njya mbura nakimwatse kandi ko uko nifuza kubaho nabyo mbibona .

Nyamara ibyo ntibihagije kuko kubona umugabo wawe arimo akorera abandi ibyo yagakwiye kugukorera nta mahoro biguha na gato.

Umugabo wanjye namusabye ko twatandukana kuko byamuha amahoro yo gukomeza gahunda ze zose yiberamo ntacyo yikanga , ariko yaranze ndetse ambwira ko naba nibeshye kandi ko umwana wacu byamugiraho ingaruka.

Nimungire inama, nkore iki ?

Ibitekerezo

  • Madame,menya ko ingo zibanye gutyo ari nyinshi.Abagabo benshi barasambana,ariko ntibashake "gatanya",kubera impamvu nyinshi,cyanecyane kurera abana.Gusa Imana,binyuze kuli bible,ikwemerera gutana n’uwo mwashakanye niba guca inyuma,ukaba ufite gihamya.Ariko niba wakomeza kumwihanganira,bikore.Niba utabishobora,jya mu rukiko utange ikirego na gihamya.
    Gusa uwo mugabo wawe arimo gusuzugura Imana yamuremye.Nubwo abantu miliyoni na miliyoni baryamana batarashakanye mu rwego rwo kwishimisha,Imana yaturemye irabitubuza.Itwemerera kuryamana n’umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Ikavuga ko abasambanyi batazaba mu bwami bw’imana.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma bikazakubuza ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.

    Ibyo akubwi
    ra nibyo gutandukana nawe uzaba wibeshye cyane iyo ngeso niyabagabo bose si uwawe gusa. Senga Imana izabirangiza mamaa gutandukana siwo muti

    Ikibazo cyawe ndumva cyoroshye cyane pe.
    Niba uhora ufata umugore wawe aguca inyuma wazashatse ibimenyetso wazatanga mu rukiko hanyuma ugasaba gatanya mu rukiko ko uzahita uyibona igihe cyose uzaba ufite ibimenyetso.

    Keretse niba ujya imbere y’umugore wawe ugapfukama ukamusaba gatanya.
    Gatanya ntabwo ari ukuyisaba winginga,iyo ufite ibimenyetso ubyereka ubuyobozi bw’ibanze hanyuma ukazatanga ikirego mu rukiko.,bihita byoroha kuko nta mpamvu yo kubana n’iyo ndaya kandi ubizi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa