skol
fortebet

Ndagisha Inama: Umugabo wanjye yanduye SIDA none haje undi muzima unkunda,mbigenze nte?

Yanditswe: Wednesday 18, Nov 2020

Sponsored Ad

Umugore utifuje ko amazina ye atangazwa arasaba kugirwa inama ku kibazo kimuremereye ku buryo yabuze amahoro n’ituze mu mutima.
Yatangiye agira ati, sindibwivuge izina kubera impamvu z’umutekano wanjye. Ndi umudamu wubatse mfite abana 4 harimo n’impanga 2 nashatse mu mwaka wa 2000, icyo gihe narimfite imyaka 16 y’amavuko bisa nkaho ari gufatwa ku ngufu kuko umugabo yarandutaga cyane twabanye ntaramenya iby’urugo cyane. Ariko kubera kuba imfubyi naje kubyemera muri icyo gihe twabanye neza (...)

Sponsored Ad

Umugore utifuje ko amazina ye atangazwa arasaba kugirwa inama ku kibazo kimuremereye ku buryo yabuze amahoro n’ituze mu mutima.

Yatangiye agira ati, sindibwivuge izina kubera impamvu z’umutekano wanjye. Ndi umudamu wubatse mfite abana 4 harimo n’impanga 2 nashatse mu mwaka wa 2000, icyo gihe narimfite imyaka 16 y’amavuko bisa nkaho ari gufatwa ku ngufu kuko umugabo yarandutaga cyane twabanye ntaramenya iby’urugo cyane. Ariko kubera kuba imfubyi naje kubyemera muri icyo gihe twabanye neza umugabo yaje kubona akazi biba ngombwa ko dutura hafi y’akazi hari mu mujyi wa Kigali.

Yakomeje avuga ko icyo gihe bageze i Kigali umugabo yaje kuba umusinzi wo ku rwego rwo hejuru uko atashye akabakangura ari nako abakubita. Mu gitondo inzoga zamushyiramo agabasaba imbabazi abana n’umukozi wo mu rugo ku makosa yaraye abakoreye.

Nyuma yaje kwimura uyu mudamu n’abana abasubiza mu cyaro iyo babaga we asigara mu mujyi wa Kigali, batuye mu mazu bakodeshaga mu cyaro ibi uyu mudamu ngo yabifashe nko kumukura iruhande rwe ngo akore ibyo yishakiye.

Bidatinze nyuma y’ubusinzi ndengakamere umugabo we yaje no kujya mu bagore ndetse n’indaya.

Umunsi umwe uyu mugore yagiye kumusura i Kigali, asanga nabwo yasinze hanyuma arebye mu kabati asangamo ikayi n’imiti igabanya ubukana bwa SIDA. Yaje kubimuganirizaho arabimwemerera ko yanduye SIDA nyuma yamusabye kujyana kwipimisha kubw’amahirwe umugore asanga ari muzima.

Ibi byose bibaye umugore avuga ko bimaze umyaka umunani bibayeho ngo yakomeje kwifata bihagije kugira ngo umugabo we atamwanduza SIDA, gusa yakomeje kumusura cyane mu mpera z’icyumweru ariko nihahandi agasanga umugabo we yasinze atanamwitayeho ahubwo yibereye mu bandi bagore kugeza nubwo abyaye abandi bana babiri hanze,ndetse akomeje kwanduza abantu SIDA kubushake.

Ibi bibazo byose uyu mudamu avuga ko bikomeje kumutera muzunga none yakurijemo n’indwara y’umutima .

Ibibazo byose arimo byiyongeraho kuba afite abana bane yitaho wenyine kuko umugabo yamutaye.

Aragira ati:’’Ubu mfite umuntu unkunda kandi mbibona neza kuko yashakiye igishoro ubu ndi gukora kandi yita no kubana banjye hahandi anabasohokana akabanjyana aho bifuza gusohokera hose , arabambika mbese adufasha muri byose uko abishoboye’’.

Yakomeje avuga ko uyu mugabo nawe yubatse kandi afite umugore none kubera ko akunda gusenga kandi yubaha Imana akaba afite imfunwe ryo gusenya urugo rw’abandi mbese ntiyifuza gusenyera umugore mugenzi we.

None aribaza ati, mufashe rwose ndaremerewe mungire inama yicyo nakora ndumva umutima wenda guturika? Mpitemo senye urugo rw’abandi cyangwa niyegurire imana?

Ibitekerezo

  • NIBA IBYO UVUGA ARIKO BIMEZE ARI UKURI , NDUMVA IKIZA WASHAKA GATANYA NUMUGABO WAWE MWASEZERANYE M.HANYUMA UKIRERERA ABANA BAWE, UGUFASHA UKAMUBWIRA YAGUFASHE KUBUSHAKE BWE ALIKO IBYO KURYAMANA BITARIMO KUKO GUSENYA URUGO RWABANDI ARI ICYAHA. NIBA UKUNDA IMANA UZAJE UBISENGERA IMANA IZABIGUFASHAMO

    Itonde kuko uwo nawe ni umuntu ushobora guhinduka , ntanubwo uzi imicoye. uko aguharaye niko yazaguharurukwa , ntiwishuke kuko namara kugera kucyo ashaka(kuguhaga) ntazongera kwita kubana atabyaye. Kdi wasanga ahari nuwo ari guta ntacyo umurusha keretse niba uzi neza 100% icyo apfa nuwobabana.

    Inama: Humura muri iki gihe ntabwo kwanduzwa n’uwo mubana bikiricyanekukoiyomitibafata ninayo ituma batanduza cyane, iyobabishatse, bakumvira inama za muganga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa