skol
fortebet

Ndagisha inama: Umugore wanjye dutera akabariro ari nko kunyikiza, aba ameze nk’udahari, nzakore iki?

Yanditswe: Sunday 15, Nov 2020

Sponsored Ad

Umukunzi wacu,utatubwiye amazina ye, yatwandikiye asaba abakunzi ba UMURYANGO kumugira inama ku kibazo amaranye iminsi cy’umugore we utamuryohereza mu gihe cyo gutera akabariro.
Yagize ati "Ndakuze ndubatse mfite umugore n’Abana,maze imyaka irenga 8 nubatse. Icyo ngishaho Inama n’uko mu gikorwa cy’abashakanye ntajya mbasha kubona ubushake bw’umugore wanjye.
Ngerageza uburyo bwose bushoboka nkamutegura ariko simbibone, igikorwa iyo gitangiye aba asa n’udahari cyangwa naho bitamureba.
Mubaza (...)

Mubaza niba ameze neza nta kibazo akambwira ko nta kibazo. Ntabwo angaragariza ibyishimo ngo nanjye numve ko koko ndikumwe n’uwo turi gusangira ibyishimo.

Bisa no kurangiza umuhango. Nagerageje kubigenzura kenshi mara niyo myaka yose navuze hejuru mvuga nti hari igihe bizagenda neza ariko byaranze.

Iyo nifuje gukora ibya Kinyarwanda (Abakuze murabyumva) simbibona kandi ndabikunda cyane. Natekerezaga ko bizageraho bigakunda uko tugenda tumenyerana ariko nanubu ntibishoboka.

Mungire inama kuko nshimishwa no kuba uwo turikumwe twishimanye kandi akabinyereka yewe haba hari n’ikibazo akakimbwira ariko simbibona. Nkunda amazi ariko sinyabona.

Mungire inama ntazasenya

Ibitekerezo

  • Genda ubibwire nyoko

    Muvandimwe iga Ku nyurwa n’uko ubikoramo kuko amazi siyo yubakira abantu , icyambere ujya kugatera aribyo bikurimo. Byivanemo wige kufasha umugore wawe nabyo bizaza.

    Ngo ukunda iki? Amazi cyane? Igituma utanyurwa warungurutse henshi. Wayakunze uyakuye he? Umugore wawe aragukunda ahubwo warananiranye. Ibya kinyarwanda? Ufite ibya kizungu?. Komereza aho. Ntimukagore ubuzima. Uzabaze umugore wawe ko hari ikibazo afite. Mbwirira madame uti komera ku ibanga. Urakoze kugisha inama. Nyurwa n’ibyo ufite

    Wasanga uwo mugore na we afite ize akina.urugo ntirworoha cyane ko muntu atoroshye..uzakomeze kumuganiriza wenda muzanyurwa

    Nagende buriya warungurutse benshi ? Amazi wayakundiyehe ko ntayo agira ? Gabanya ubugoryi

    Uzamubaze ubuzima bwe wabona yarahungabanye akiri muto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa