skol
fortebet

“Njya nibaza icyo nakoze kugira ngo mpabwe umugisha w’urukundo rw’umugabo nka we”-Muyango abwira Kimenyi ku isabukuru ye

Yanditswe: Tuesday 13, Oct 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umunyezamu Kimenyi Yves w’ikipe y’igihugu “Amavubi”na Kiyovu Sports yagize isabukuru y’amavuko bituma umukunzi we Uwase Muyango Claudine amugenera ubutumwa bwihariye.

Sponsored Ad

Buri tariki ya 13 Ukwakira,Kimenyi Yves yizihiza isabukuru y’amavuko, kuri iyi nshuro umukunzi we akaba yamwifurije isabukuru nziza mu magambo y’urukundo akora ku mutima.

Mu butumwa yanyujije kuri Instagram yagize ati“Isabukuru nziza ku mugabo w’agaciro nahuye na we mu buzima bwanjye, inshuti magara, umwunganizi, umuntu wanjye w’umwihariko, urutugu nigiraho nkanaririraha, umwana w’agatangaza wavutse uyu munsi.”

“Warakoze gutuma ngaragaza icyiza kiri muri njye, warakoze gutuma numva ndi umuntu mwiza, amajoro wamaze udasinzira kubera ibihe bibi nari ndimo, ndwaye, ubwo ntashoboraga gusinzira wabaga uri kumwe nanjye, uri umwunganizi mpora Nsenga ngo ntazatakaza mu buzima bwanje.”

Muyango kandi avuga ko asengera ko ibyo bifuje byose bari kumwe byazaba impamo.

Ati“Ndasenga ngo ibyo twifuje byose turi kumwe bizabe impamo. Nifuza indi myaka myinshi ndi iruhande rwawe. Mukunzi kuri uyu munsi w’agatangaza wizihiza isabukuru yawe, wumve ko umutima wanjye uri aho ubarizwa, rimwe na rimwe njya nibaza icyo nakoze kugira ngo mpabwe umugisha w’urukundo rw’umugabo nka we. Warakoze kunyuzuza no kumenya kwishima nyabyo icyo ari cyo. Mukundwa mbuze icyo mvuga. Isabukuru nziza!”

Urukundo rwa Kimenyi na Muyango rwamenyekanye muri Kanama 2019, ubwo uyu munyezamu yabwiraga abanyamakuru ko yishumbushije uyu mukobwa wakunzwe na benshi muri Miss Rwanda 2019,nyuma yo gutandukana n’uwo bahoze bakundana Didy d’or.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa