skol
fortebet

Sharifa wari umugore wa Jay Polly yambitswe impeta n’undi musore

Yanditswe: Monday 21, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Uwimbabazi Sharifa wari umaze imyaka isaga 5 ari umugore w’umuhanzi Tuyishime Joshua uzwi nka Jay Polly yamaze gutangaza ko yinjiye mu rukundo rushya nyuma yo gutandukana n’uyu muraperi.

Sponsored Ad

Uyu mugore yashyize kuri konti ye ya Instagram ifoto igaragaza ikiganza cye cyambaye impeta, yongeraho ko ari mu rukundo by’ukuri.

Sharifa ntiyigeze atangaza izina cyangwa isura y’umusore cyangwa umugabo wiyemeje kumwambika impeta akamusaba kumubera umugore.

Uwimbabazi Sharifa na Jay Polly bamaze imyaka itanu babana nk’umugore n’umugabo ndetse bafitanye umwana umwe w’umukobwa. Uyu mugore yaje asimbura undi witwa Nirere Afsa nawe bafitanye umwana umwe.

Mu rukerera rwa tariki 04 Kanama 2018 nibwo Jay Polly yashyamiranye n’umugore we bararwana bikomeye ndetse Sharifa akuka amenyo abiri.

Icyo gihe Jay Polly yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano, araburana maze tariki 24 Kanama akatirwa igifungo cy’amezi atanu yamaze muri gereza ya Mageragere.

Kuwa Kabiri tariki 1 Mutarama 2019 ni bwo Jay Polly yarangije igihano cye ararekurwa. Ubwo yari avuye muri gereza Jay Polly yaganiriye n’abanyamakuru abamenyesha ko yishimiye kongera guhura n’umuryango we.

Jay Polly yabajijwe ibibazo binyuranye ariko hageze ku kibazo cy’umubano n’umugore we Uwimbabazi Sharifa, atangaza ko n’ubwo havuzwe byinshi ariko abanye neza n’umugore we. Yabajijwe ku bivugwa ko yaba asigaye akundana na Aline inkumi yavuzwe mu minsi ishize ko yigaruriye Jay Polly, uyu muraperi mbere yo gusubiza iki kibazo abanza gukubita agatwenge ubundi ahakana aya makuru.

Amakuru avuga ko abo mu muryango wa Sharifa batafataga Jay Polly nk’umukwe wabo kuko batasezeranye,cyo kimwe no mu muryango wa Jay Polly.

Bongeye kubaka urugo urukundo rurasagamba ariko nyuma byongera gusubira irudubi biyemeza gutandukana buri umwe agaca ukwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa