skol
fortebet

Umugore yiyahuranye n’umwana we nyuma y’iminsi mike atandukanye n’umusore w’imyaka 17 wamuteye inda

Yanditswe: Wednesday 02, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umugore w’imyaka 17 witwa Kia Russell w’imyaka 19 n’umwana we witwa Kamari Russell basanzwe bamanitse mu mugoze ubwo bari mu rugo rwabo ahitwa Ipswich.

Sponsored Ad

Uyu mugore wiyahuye bivugwa ko yabitewe n’uko yari amaze iminsi mike atandukanye n’umusore wamuteye inda,umwana babyaranye w’imyaka 2 nawe yamuhitanye.

Se wa Kia witwa Aaron Russell wabonye aba bantu bapfuye yavuze ko uyu mukobwa yiyahuye nyuma yo gutandukana n’uwari umukunzi we witwa Carnell Dines.

Umwe mu bayobozi bo mu gace aba bantu batuyemo witwa Jacqueline Devonish yavuze ko uyu Kia atishwe ahubwo yiyahuye.

Uyu mukobwa n’umukunzi we ngo barwanye intambara ikomeye mu gukomeza gukundana ariko birangira batumvikanye.

Devonish yagize ati “Bari bakiri bato kandi bafite umwana.Bafashwaga cyane n’imiryango yabo.Twese twabonaga ko Kia ari kubabara cyane ariko acecetse.Ntiyigeze abibwira umuryango we.”

Kia yavuwe indwara y’agahinda gakabije ndetse yahoraga ababaye kugeza ageze mu mwaka wa 10.

Umuryango we ntiwigeze uha agaciro k’uyu mukobwa kugeza ubwo yaje kwiyahura akanahitana umwana we.

Ibitekerezo

  • Ngizi ingaruka z’ibyo basigaye bita ngo "bari mu rukundo",nyamara bagamije gusa kwiryamanira.Ubusambanyi,nubwo bukorwa na millions and millions z’abantu mu rwego rwo kwishimisha,butera ibibazo byinshi bikomeye : Gufungwa,Ubwicanyi,Kurwana,Inda zitateganyijwe,Sida,kwiyahura,gukuramo inda,guhotora cyangwa kujugunya umwana wabyaye,gusenya ingo ku bashakanye,etc…Si ibyo gusa,kubera ko bizabuza ababikora kubona ubuzima bw’iteka muli paradizo.Ibibazo byinshi isi ifite biterwa nuko abantu batuye isi basuzugura Imana.Niyo mpamvu nayo yashyizeho umunsi w’imperuka,kugirango izabakure mu isi,isigaze abayumvira gusa.Byisomere muli Imigani 2:21,22.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa