skol
fortebet

Umuhanzi Alpha Rwirangira yakoze ubukwe [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 24, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi Alpha Rwirangira yateye ishoti ubusiribateri asezerana kubana akaramata n’umukobwa yihebeye witwa Liliane Umuziranenge bari bamaze igihe bakundana.
Mu birori byabaye kuwa gatandatu, tariki ya 22 Kanama 2020 bikabera muri Montreal ho muri Canada,Alpha Rwirangira yemeye kubana akaramata n’umugore we witwa Liliane Umuziranenge bari bamaze igihe kinini bakundana maze nawe yemera kumubera umugore.
Alpha Rwirangira yashyingiranwe na Liliane Umuziranenge nyuma yo gutandukana na Miss (...)

Sponsored Ad

Umuhanzi Alpha Rwirangira yateye ishoti ubusiribateri asezerana kubana akaramata n’umukobwa yihebeye witwa Liliane Umuziranenge bari bamaze igihe bakundana.

Mu birori byabaye kuwa gatandatu, tariki ya 22 Kanama 2020 bikabera muri Montreal ho muri Canada,Alpha Rwirangira yemeye kubana akaramata n’umugore we witwa Liliane Umuziranenge bari bamaze igihe kinini bakundana maze nawe yemera kumubera umugore.

Alpha Rwirangira yashyingiranwe na Liliane Umuziranenge nyuma yo gutandukana na Miss Uwingabire Esther bakundanye igihe kirekire bakanabyarana ariko nyuma bakaza gutandukana muri 2015.

Urukundo rwa Alpha na Liliane ntabwo rwigeze rumenyekana cyane, uretse gusa inshuti z’aba bombi zari zibizi, gusa mu ntangiriro z’umwaka wa 2020 nibwo byatangiye guhwihwiswa ko Alpha yaba agiye gushinga urugo n’umukobwa icyo gihe wari utaramenyekana.

Amakuru yemeza ko bari bateguye gukora ubukwe mu kwezi kwa Gicurasi ariko bigahagarikwa n’icyorezo cya Covid-19, niko kubyimurira muri uku kwezi kwa Munani 2020.

Alpha yakundanye na Liliane amaze gutandukana na Miss Esther Uwingabire muri 2015.

Muri Mata 2015, Uwingabire Esther wari waratewe inda na Alpha Rwirangira, yibarutse umwana w’umuhungu ariko ajya kubyarira mu gihugu cy’amahanga aho byavuzwe ko yari yaratwawe n’umugabo w’umunyamafaranga bahise banibanira kandi atwite inda ya Alpha Rwirangira.

Alpha yahishwe amakuru y’uko umwana we yavutse, abyumvana abandi bantu, bituma atangaza ko ababaye bidasanzwe ndetse yumva agize igikomere cyo kudasubira mu rukundo.

Inkuru zavugaga ko mu gihe Alpha yari muri Amerika yari yarashakiye Esther inzu yo kubamo mu Karere ka Kicukiro kugira ngo azabyarireyo, akanamuha ibyo yari akeneye byose, kuko yazaga mu Rwanda nibura rimwe cyangwa kabiri mu mwaka gusa.

Umuryango wa Alpha urimo babyara be ngo bazaga kumusura muri iyi nzu bategereje ko azabyara bakamwitaho, nyamara mu buryo batasobanukiwe, Esther yumvikanye avuga ko adashaka kubyarira mu Rwanda, anavuga ko yabonye undi mukunzi mushya wemera kumurongora anatwite inda y’undi musore.

Kuva ubwo, ntabwo Alpha yongeye kumenya amakuru y’uyu mukobwa, uretse gusa ibyo yabwirwaga n’inshuti ze, kuko we atari akimwitaba bikagera aho akanamuhisha numero akoresha.

Alpha Rwirangira yamenyekanye mu ndirimbo nka Come to me,Songa mbele,Yamungu,Amashimwe,Yes,Questions,n’izindi.



Ibitekerezo

  • Bazabyare Hungu na Kobwa.Ibintu bidushimisha kurusha ibindi Imana yaduhaye,ni Ubukwe no Kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana.Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo "baba umubiri umwe" nkuko Intangiriro 2,umurongo wa 24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Benshi bacana inyuma,bararwana,baricana,ndetse bagatandukana.Amadini amwe abeshyera Imana ngo ibemera gutunga abagore benshi.Nkuko Yesu yabisobanuye muli Matayo 19:6,Imana yihoreye Abayahudi batunga Abagore benshi kuko bali barananiye Imana.Abantu bose bakora ibyo Imana itubuza,yashyizeho umunsi wa nyuma kugirango izabakure mu isi.Izasigaza mu isi gusa abantu bayumvira nkuko Imigani 2 imirongo ya 21 na 22 havuga.

    Rwose Amakuru Dieter nuko Esther nawe atamaranye 2 nuwo witwa umunyamafaranga, ahubwo iyo imvura umunyamahanga w‘umunyarwanda kuko afite ubwenegihugu bwa Austria ariko yavukiye mu cyaro mu Rwanda!!! Esther wakurikiranye amafaranga yageze aho yajyanywe asanga uwamujyanye nta nakazi afite niko kumukubita ishoti ahita atwara umuzungu wari umucuti w‘ inshuti ye magara. Ubu Esther akora ka kazi ko kwita ku basaza Ba Austria.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa