skol
fortebet

Umukobwa aragisha Inama:Yansabye ko dukora imibonano mpuzabitsina mbere y’ubukwe ngo yumve ko nzamuryohereza

Yanditswe: Monday 15, Jun 2020

Sponsored Ad

Umukobwa twabatije Mutimukeye ku mpamvu z’umutekano we aragisha inama:
Nzi neza ko mwandika inkuru z’urukundo kandi zigirira benshi akamaro mu bihe bya none. Mbiyambaje ngo mumfashe kugeza akababaro kanjye ku basomyi bagenzi banjye bakunda izi inkuru ngo bamfashe kwivana mu mayira abiri mpagazemo.
Ati ‘Maze imyaka itatu nkundana n’umusore ndetse ndamukunda cyane ku buryo numva ntacyadutanya. Gusa hashize nk’imyaka ibiri dukundana yatangiye kujya anyereka ko ashaka ko turyamana ku buryo najyaga (...)

Sponsored Ad

Umukobwa twabatije Mutimukeye ku mpamvu z’umutekano we aragisha inama:

Nzi neza ko mwandika inkuru z’urukundo kandi zigirira benshi akamaro mu bihe bya none. Mbiyambaje ngo mumfashe kugeza akababaro kanjye ku basomyi bagenzi banjye bakunda izi inkuru ngo bamfashe kwivana mu mayira abiri mpagazemo.

Ati ‘Maze imyaka itatu nkundana n’umusore ndetse ndamukunda cyane ku buryo numva ntacyadutanya. Gusa hashize nk’imyaka ibiri dukundana yatangiye kujya anyereka ko ashaka ko turyamana ku buryo najyaga kumusura nkahava turakaranyijwe kuko nanze ko turyamana. Ku bwanjye nihaye intego y’uko nziyereka bwa mbere uwo tuzabana kuko nakuriye mu buzima bugoranye bityo niha intego yo kwirinda kwikururira ibindi bibazo birimo no kuba natwara inda itateganyijwe.

Uyu musore rero n’ubwo dukundana ntacyanyizeza ko anteye inda tutarabana nawe atahita anta nk’uko bamwe babigenza. Mu minsi ishize rero yareruye ansaba ko turyamana ambwira ko ngo byatuma tubana tuzi niba turi bazima ku bijyanye no gutera akabariro ndetse ngo akanamenya ko nanjye ndi muzima mfite igitsina kandi kizamuryohera.

Uyu musore twari twaramaze kwemeranya ko tuzakora ubukwe mu mezi ari imbere yo mu kwa 7 kwa 2020 gusa ntabwo twari twakabimenyesha abandi bantu byari bikiri hagati yacu.

Maze kwanga ko turyamana nkamusaba ko yarindira tukabanza tugasezerana imbere y’amategeko n’imbere y’Imana, yarambwiye ngo ningende mbitekerezeho nzamuhe igisubizo bitarenze icyumweru ngo ni ntamuha igisubizo hari ikindi azambwira.

Kugeza ubu yanyandikiye ansaba ko nikuramo iby’ubwo bukwe twapangaga ngo tukava mu rukundo kuko atakora ubukwe n’umuntu atazi ko n’igitsina azaba amukeneyeho agifite ngo cyangwa nkemera ibyo ansaba.

Yasoje agira ati "Ndabinginze mumfashe kwikura muri aya mayira abiri nsa n’uhagazemo. Ko mukunda cyane nemere ibyo ansaba cyangwa mureke dushwane? Mbashimiye inama nziza muri bumpe kandi nizeye ko mutankwena kuko ntawe bitabaho."

Ibitekerezo

  • Inama nakugira nuko wamusengera hanyuma iyo nkundura yo gushaka imibonano mbere ikamuvamo hanyuma agategereza ubukwe.

    Muraho neza. Uwo mukobwa arahangayitse birumvikana. Inama namugira nuko nimba yarafashe umwanzuro WO kuzaryamana nawe ari uko babanye nawukomereho amwime namwanga azagende nubundi ndumva akunze igitsina kurusha umuntu. Ubundi nkeka ko iyo wakunze byukuri ibyo sibintu byabatanya, yabihanganira niba yanze rero mureke ubwo ntagukunda.

    Mukobwa rero,ngewe ndagusubiza nk’umukristu utinya Imana.Ntabwo kubana bisaba kubanza kuryamana.Nubwo benshi ariko babigenza muli iki gihe.Akenshi iyo uryamanye n’ umuhungu mbere y’igikumwe,araguta akazafata undi.Abagabo burya nubwo baharara vuba,ni nako "bahararuka" vuba,cyane cyane iyo muryamanye.Ndakeka ko uwo muhungu atagukunda.Ariko ikirenze ibyo,Imana yaturemye itubuza gusambana.Ni icyaha gikomeye.Nubwo abantu miliyoni na miliyoni baryamana batarashakanye mu rwego rwo kwishimisha,Imana yaturemye irabitubuza.Itwemerera kuryamana n’umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Ikavuga ko abasambanyi batazaba mu bwami bw’imana.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma bikazakubuza ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.Dore inama nkugira:RWOSE MWANGIRE KO MURYAMANA.Soma Ibyakozwe 5:29 na Intangiriro 39:7-9.

    mureke uwo su wawe ahubwo arashaka ko muryamana yarangiza akakureka,tegereza uwawe ntaraza kandi ibyo kumukunda ubigabanye.aruwawe yakihangana akazabikora mwakoze ubukwe.ikindiushobora kumwima kandi nawe utariisugi

    Umva rero mukobwa kurijye nkugire inama pee niba ukiri isugi byo koko utabeshya sibyo wimuha kuko niba angukunda byukuri nategereze basi mubanze mumve nibura gusezerana mu mategeko hanyuma ikindi niba utari isugi rwose mwihere abikore cyane rwose abyumve hose uko bimeze sibyo kuko nubundi nibye nshuti yanjyenaho nukomeza kwifata abandi bakobwa baritayali kubitanga nkababyikuraho peee kurijye wagerageza kurizo nama 2 nkubwiye rwose

    Ndakwinginze ntuzemere gupfundura gasekekawe kuko uwomuhungu numusambanyi nibabandi babashukanyi namarakugupfundura azuguterindobo

    Ihangane nibukoko ukirisugi imana yakurinze igiyekuguhuzaguhoza marira imanikundabihangana
    Nibuyemera

    Umva nkwibwirire sha abahungu benshi baba bashaka kwikorera imibonano gusa ,ntiwibwireko icyakomeza gahunda yubukwe aruko waryamana nawe,komeza gahunda yawe yo kuziyereka uwo mmuzabna mwabanye byemewe namategeko yImana ndetse nayigihugu,ye kukuyobora uko abishaka,ushobora no kubyemera agahita agukatira wababara kurushaho byihorere nagenda hazaza undi wuhaba gahunda yawe wahisemo

    mwihorere agende ,ubukwe ntabwo byali agakoryo kugirango umwizere

    mwihorere ,ubwo bukwe numutego wo kugirango agusambanye ,niba agukunda azakurindire . komeza ube indahemuka

    ikiza ni uko wamureka akagenda namara kubona ko uri umukobwa wihagararaho nibwo azarushaho kuguha agaciro naho ubundi namara Ku kurunguruka ntutekereze ko uko agukunda ariko bizakomeza cyane ko numva ashaka kureba igitsina cyawe akumva niba NGO uzanamuryohereza ubundi se aragereranya Niki? nasanga utaryoshye nkuko ashaka kubanza kubyumva se nubwo ntumva uko ubwo buryohe azabupima niba asanzwe atari umusambanyi? Niba wowe usanzwe wiyubaha komeza wiyubahe umureke agende ubwo ntimuberanye kuko wiyubaha ntuzabura undi ukunda nawe wiyubaha uzashima ko muzabonana igihe kigeze nkuko ubyifuza. ubuzima waciyemo bukomeye kandi nubwibagirwa ukishora mu busambanyi nuwo muhungu uzamenye ko uzaba warundutse nta nintego uzongera kugira mu buzima bwawe kuko iyibanze iyo ufite uzaba wamaze kuyitsindwa.

    Mureke uwo ntazi ibyo urukundo rugamije kubana rushingiraho . Ikindi nuko mbona komwese mubeshyanya. Kuko ibyimibonano yabakunda hari igihe bibatungura mwembi

    Yewe wa mukobwa we uramenye ndakubujije ntuzibeshye nngo wemere kuryamana n’uwo muhungu mbere yo gukora ubukwe.
    Ese ashaka kumva ko uzamuryohereza nka NDE? Ubwo ntiwumva ko afite iseta nawe akaba ashaka kugyshyiramo? Ngo banza umwereke ko ufite igitsina? Muzasezerane ko nasanga ntacyo ufite azajya gusaba gatanya, bazabyandike nibiba azage mu rukiko.
    Ariko mbega ngo aragutekera imitwe. Mureke ajyane inyanya ze n’i Nyagasambu rirarema.
    Shyira amavi hasi usenge Imana izagucira Indira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa