skol
fortebet

Umukobwa wari mu myiteguro y’ubukwe yatorokanye amamiliyoni yo kubutegura yari yahawe n’umukunzi we

Yanditswe: Wednesday 30, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umusore wo mu gihugu cya Nigeria ari mu gahinda gakomeye yatewe n’umukobwa bakundanaga waburiwe irengero nyuma yo kumuha miliyoni 2 z’ama Naira bari gukoresha mu bukwe bwabo bwari bwegereje.

Sponsored Ad

Uyu mugabo wiyise Spendo Gustavo yashyize kuri Twitter inkuru iteye agahinda y’umukobwa witeguraga gushyingiranwa na nyirarume watorokanye miliyoni 2 z’ama Naira uyu musore yari amaze gushyira kuri konti ye ngo abafashe gutegura ubukwe.

Uyu mukobwa akimara gukenyerera kuri aya mafaranga,yahise ajya kugura Visa yitegera indege yigira hanze ya Nigeria,umusore asigara mu marira.

Izi miliyoni 2 z’ama Naira akoreshwa muri Nigeria,zari zateganyirijwe kwishyura ibyari kugenda ku bukwe byose ariyo mpamvu umusore yari yayashyize kuri konti y’uyu mukunzi we biteguraga kurushinga kugira ngo atayakoresha nabi ubukwe bakagenda nabi.

Abantu benshi kuri Twitter bamaze kumva iri shyano uyu musore yagushije bamunenze karahava kubera iki cyizere kidasanzwe yagiriye uyu mukobwa batarashyingiranwa ndetse basaba abasore bose kuba maso.

Umwe yagize ati “Ni gute wizere umuntu ukamubitsa amafaranga menshi wabonye akuvunye?.Nanjye ubwanjye siniyizera iyo mfite amafaranga menshi.

Undi yagize ati “Uyu musore biragaragara ko ari indangazi.Nta konti yari afite ku buryo ajya kubitsa amafaranga menshi kuriya undi muntu?.”

Abandi bantu bakomeje kunenga uyu musore bati “Ni gute wakwizera bigeze aha umuntu mutarabana?.Mujye mwibuka ko n’abagore bacu tutabizera kuri uru rwego.”
Icyakora abandi babwiye uyu musore ko afite amahirwe kuba atarashyingiranywe n’umukobwa w’umujura nk’uriya.

Umwe yagize ati “Uyu musore akwiriye kwishimira ko atshyingiranwe n’umukobwa w’umujura nk’uyu kuko yari kuzamuzanira akaga bamaze kubana…N’inzira y’Imana kuba yatandukanye n’ikibi.Byaba byiza gutandukana n’umukunzi aho gutandukana n’umugore mwashyingiranwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa