skol
fortebet

Umukunzi wa Douglas Costa akomeje kuvugisha benshi kubera amafoto agaragaza uburanga bwe ashyira hanze [AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 07, Jun 2020

Sponsored Ad

Umukinnyi wa Juventus,Douglas Costa,ari mu rukundo n’umukobwa ufite uburanga buhebuje witwa Nathalia Felix winjiza akayabo mu kwamamariza ku mbuga nkoranyambaga.

Sponsored Ad

Nathalia Felix ashimwa na benshi mu bamukurikirana kubera uburanga bwe burangaza benshi ndetse abantu barenga ibihumbi 400 bamukurikira kuri Instagram.

Uyu mukobwa ukomoka muri Brazil w’imyaka 25,n’umwe mu bazamura amarangamutima ya benshi ku mbuga nkoranyambaga ariyo mpamvu ibigo bikomeye bikunda kumuha akazi ko kubyamamariza.

Felix akunze gushyira hanze amafoto yambaye imikufi ihenze n’ibikapu bya Luis Vuitton bigura akayabo.

Igituma yigaruriye imitima ya benshi by’umwihariko abagabo,n’imyimbarire ye ibakurura by’umwihariko imyenda yo kogana izwi nka Bikini.

Inganda zicuruza imyenda y’imbere zifashisha uyu mukobwa w’uburanga ngo azamamarize cyane ko kwamamaza ku mbuga nkoranyambaga bigezweho hirya no hino ku isi.

Uyu mukobwa ntasiba gushyira hanze amafoto yambaye imyenda y’imbere ari kumwe na Douglas Costa yihebeye.

Felix akunze gusangiza abakunzi be ubuzima bwe,aho yatembereye ndetse n’ibirungo by’ubwiza yiteye.

Mu minsi ishize aherutse gushyira hanze video ari kurushanwa n’umukunzi we,atwaye akamodoka gato batwara mu marushanwa ya Kart mu gihe uyu mukinnyi we yirukaga n’amaguru yambaye kambambili.

Aba bombi kandi bahuje imbaraga bakusanya inkunga yo kugoboka abanya Brazil bahuye n’ubuzima bubi bitewe na Coronavirus.

Douglas Costa udakunze gukina igihe kinini kubera imvune,aherutse gutungurana ku mbuga nkoranyambaga ubwo yavugaga ko umukinnyi mwiza mu bo bakinana muri Juventus ari Paulo Dybala kandi benshi babona ntawe urenze kizigenza Cristiano Ronaldo

Ubwo Costa yaganiraga n’abafana ku mbuga nkoranyambaga ze, umwe muri bo yamubajije umukinnyi ufite ubuhanga budasanzwe kurusha abandi muri Juventus.
Uyu mugabo yahise amusubiza ati”Umukinnyi mwiza dukinana ni Paulino,Dybala.Ukurikiyeho ni Cristiano Ronaldo.”

Douglas Costa yatunguye benshi kubera ko atabona Cristiano Ronaldo nk’umukinnyi Juventus igenderaho kandi benshi ariko babibona ariyo mpamvu bamwe mu bafana bahise batangira kumusubiza bari kumutuka.

Uyu munya Brazil yahisemo Dybala kubera ko ariwe nshuti ye magara mu ikipe ya Juventus bakinanamo.

Umwe mu bafana yahise yandikira Costa ati “Nibyo Douglas Costa,Dybala arusha Cristiano Ronaldo.arangije ashyiraho utumenyetso twa Emoji two kumuseka.

Unsdi mufana yahise yandikira Costa ari kumutuka ibitutsi bibi cyane ndetse yibaza ukuntu yagereranya Ronaldo na Dybala aho yakomeje avuga ko abafana ba Juve aribo babi cyane mu Butaliyani.







Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa