skol
fortebet

Umunyamakuru Isaac Kuradusenge yateye ivi asaba umukunzi we kuzamubera umugore[AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 17, Oct 2020

Sponsored Ad

Umunyamakuru w’Imikino,Isaac Kuradusenge wa KT Radio,yateye ivi asaba umukunzi we Kayumba Sylvie bamaze imyaka isaga 3 bakundana kuzamubera umugore undi arabimwemerera.

Sponsored Ad

Kuradusenge uri mu banyamakuru bafite ubunararibonye mu itangazamakuru ry’imikino mu Rwanda,yambitse iyi mpeta umukunzi we, Kayumba Sylvie,ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Ukwakira 2020,I Nyamirambo.

Ibi birori byahuriranye n’uko Kayumba Sylvie yizihizaga isabukuru y’amavuko ari kumwe n’inshuti n’abavandimwe ndetse n’umukunzi we Isaac Kuradusenge.

Mu kiganiro yagiranye n’Umuryango,Isaac Kuradusenge yavuze ko afite byinshi yakundiye Kayumba Sylvie birimo kuba amukunda by’ukuri ndetse agakunda akazi ke,kuba yubaha Imana n’umuryango we.

Yagize ati “Icya mbere cyatumye aba amahitamo yanjye n’uburyo yanyakiriye,mu bibazo bitandukanye yagiye anshyigikira.Umuryango wanjye waramukunze cyane kandi n’iwabo barankunda.

Ikindi navuga nuko ari umuntu ukunda Imana kandi n’umuntu wubaha.Burya umuntu ukunda umuryango wawe,ukunda ibyo ukora aba ari uw’ingenzi.”

Isaac Kuradusenge yavuze ko yishimira ko we n’umukunzi we bahuje imyizerere cyane ko basengera muri Kiliziya gatolika aho uyu mukobwa asanzwe ari n’umuririmbyi.

Kuradusenge yabwiye Umuryango ko we na Kayumba bateganya gukora ubukwe muri Gashyantare 2021.

Isaac Kuradusenge yatangiye kumenyekana mu itangazamakuru ubwo yari arangije Icyiciro cya kabiri cya kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’Itangazamakuru.

Yanyuze mu binyamakuru bitandukanye nka Radio Musanze, Isango Star ,Royal FM & Royal TV, Authentic Radio & TV ari naho yavuye yerekeza kuri KT Radio akorera kuri ubu.





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa