skol
fortebet

US:Umugore w’umupolisi wishe umwirabura amutsikamije ivi yatse gatanya igitaraganya

Yanditswe: Saturday 30, May 2020

Sponsored Ad

Umugore witwa Kellie Chauvin wari uw’umupolisi witwa Derek Chauvin uherutse kwica umwirabura witwa George Floyd bikaba byateje imyigaragambyo ikomeye muri Minneapolis,yamaze gusaba gatanya.

Sponsored Ad

Uyu mugore ngo akimara kumenya ubyo umugabo we Derek yakoze kuwa Mbere w’iki Cyumweru,yarababaye cyane niko kujya gusaba gatanya ngo ntiyashobora kubana n’umugabo w’umwicanyi.

Derek Chauvin yatsikamije ivi rye Floyd aryamye hasi,akomeza kumubwira ko Atari guhumeka undi arabyirengagiza biza kurangira ashizemo umwuka.

Ikinyamakuru CBS Minnesota cyatangaje ko madamu Kellie Chauvin, yasohoye itangazo mu ijoro ryashize abifashijwemo n’umwunganira mu mategeko ko yababajwe bikomeye n’urupfu rwa Floyd ndetse ashaka gutandukana n’umugabo we Derek.

Uyu mugore ngo yihanganishije umuryango wa George Floyd w’imyaka 46 wahagurukije amarangamutima y’Abanyamerika bari kwigaragambya bikomeye.

Derek Chauvin yashinjwe icyaha cyo ku rwego rwa 3 cyo guhotora nyuma yo gufatwa amashusho atsikamiye n’ivi George Floyd bikamuviramo urupfu kubera kunanirwa guhumeka.

Ibizamini byakorewe umurambo wa Floyd byemeje ko urupfu rwe rwatewe no kubura umwuka nyuma yo kumara igihe kinini atsikamiwe n’uyu mupolisi wahise yirukanwa ku kazi we na bagenzi be 4 bakoranaga.

Ku munsi w’ejo,abigaragambya batwitse station ya Polisi ya Minneapolis kubera uru rupfu rwa Bwana Floyd wishwe n’umupolisi.

Itangazo rya gatanya ryashyizwe hanze n’ibiro bishinzwe amategeko byitwa Sekula bihagarariye madamu Kellie wabaye Miss Minnesota 2018 rigira riti “Iri joro twavuganye na madamu Kellie Chauvin n’umuryango we.Yashenguwe bikomeye n’urupfu rwa Floyd kandi yihanganishije umuryango we,inshuti ze n’undi wese wababajwe n’urupfu rwe.Yujuje impapuro zisaba gutandukana n’umugabo we Derek Chauvin.

Nubwo nta bana yari bafitanye na Derek Chauvin,yifuje ko abana yabyaye ahandi,ababyeyi be ndetse n’abandi bafitanye isano batekana kandi bakigenga muri iki gihe kibi cyane.

Urupfu rwa Floyd rwateye umwuka mubi mu Banyamerika biganjemo abirabura,bakora imyigaragambyo mibi cyane yuzuye urugomo ndetse basaba inzego ko aba bapolisi bagize uruhare mu rupfu rw’uyu mugabo bakurikiranwa.

Uyu munsi nyuma y’umunsi wa 4 w’imyigaragambyo,abayobozi batangaje ko bwana Derek yatawe muri yombi ndetse agomba kugezwa imbere y’ubutabera.

Amashusho yafashwe rwihishwa yerekanye George Floyd atsikimba kandi asubiramo kenshi ati "simbasha guhumeka", abwira uyu mupolisi w’umuzungu wari umushinze ivi ku ijosi.

Ibi byibukije ibyabaye mu 2014 mu mujyi wa New York aho undi mwirabura Eric Garner yapfuye amaze gufatwa no gukorerwa ibisa n’ibi n’umupolisi.

FBI yatangaje ko igiye gukora iperereza kuri iki gikorwa cyabaye kuwa mbere nimugoroba mu mujyi wa Minneapolis.

Polisi ya Minnesota yavuze ko Bwana Floyd wakoraga mu barinda umutekano mu nzu y’uburiro, yapfuye nyuma ’y’igikorwa cy’ubuvuzi’ no ’guhura na polisi’.

Jacob Frey ukuriye umujyi wa Minneapolis yabwiye abanyamakuru ko "ibyo yabonye ari bibi" kandi "kuba umwirabura muri Amerika bidakwiye kuba igihano cy’urupfu".

Ibyabaye Minneapolis byahereye ku bivugwa ko hari umukiriya wari ushatse kwishyura inoti ya $20 y’impimbano mu iguriro.

Itangazo ryasohowe na polisi rivuga ko uwo mugabo yashatse kurwanya abapolisi akoresheje umubiri we polisi ikabasha kumushyiraho amapingu. Yongeraho ko yari ameze nk’ufite ibibazo by’ubuzima.

Mu mashusho y’iminota 10 yafashwe n’uwabirebaga, uyu mugabo yari yashyizwe hasi umupolisi amushinze ivi ku ijosi, hari aho uyu mugabo yagize ati: "ntunyice".

Umwe mu bari hafi yumvikana asaba umupolisi kuvana ivi rye ku ijosi ry’uyu wafashwe. Undi agira ati: "ari kuva amaraso mu mazuru".

Nyuma uyu mugabo bakandiye hasi aboneka atakibasha kunyeganyega, bazana imodoka y’ubutabazi bamushyiramo.

Kuwa kabiri nijoro abapolisi bakoresheje ibyuka biryana mu maso mu gutatanya abantu benshi bigaragambije imbere ya polisi ya Minneapolis nk’uko ibinyamakuru byaho bibivuga.

Abantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga nabo bamagarana ibyakorewe George Floyd.

Ibiro ntaramakuru bya Amerika, Associated Press, bivuga ko mu kwemerera abapolisi gukoresha imbaraga harimo ingingo ibemerera gushinga ivi ku ijosi ry’ukekwa mu gihe bidafunga inzira z’umwuka ze.

Mu 2014, "simbasha guhumeka" yabaye intero y’Abanyamerika benshi bakoresheje mu kwamagana urupfu rwa Eric Garner.

Garner wari ufite imyaka 43, umwirabura utari ufite intwaro, yasubiyemo iyo nterero inshuro 11 ubwo yari yafashwe na polisi ashinjwa gucuruza itabi ridafunze. Niyo magambo ya nyuma yavuze mbere yo gupfa kubera umunigo.

Isuzuma ry’abaganga ryemeje ko kunigwa biri mu byatumye Eric Garner apfa.

Umupolisi wo muri New York wagize uruhare mu gufata Garner mu buryo bwamuviriyemo gupfa yirukanwe mu gipolisi hashize imyaka itanu muri 2019. Nta mupolisi wigeze akurikiranwa kubera iki gikorwa.

Ibyamamare birimo Lebron James ukina muri NBA,n’abandi batandukanye bamaganye ubu bugome bwakorewe Floyd.



Kellie yahisemo gutandukana na Derek wishe umwirabura amutsikamije ivi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa