skol
fortebet

Zambia: Umukobwa wa Perezida Lungu yakoze ubukwe [AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 26, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa Zambia,Edgar Lungu,kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Nzeri yiriwe mu birori byo gushyingira umukobwa we witwa Tasila Lungu washyingiranwe n’umukunzi we Patrick Mwansa.

Sponsored Ad

Tesila n’umukunzi we basezeranye imbere y’Imana mu rusengero rwa St Ignatius Catholic Church mu mujyi wa Lusaka.

Aba bombi bashyingiranywe nyuma y’igihe bari mu rukundo ruzwi na benshi mu banya Zambia.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter,Perezida Lungu yagize ati “Kurekura umukobwa wawe ngo ajye ahandi ntabwo aba ari ikintu cyoroshye ku mubyeyi w’umugabo.Naramukanye amarangamutima avangavanze.

Mu maso yanjye,nabonaga ko akiri umukobwa muto cyane.Tasila yaduhesheje ishema,nari nuzuye ibyishimo ubwo namugezaga imbere ya aritari,mpereza ikiganza cye Bwana Patrick Mwansa.

Kuri mwembi nimuhange amaso Imana nibwo gushyingiranwa kwanyu kuzabahesha ibyishimo.Bibiliya iravuga mu Abefeso 4:2 iti “mwicisha bugufi rwose, mufite ubugwaneza bwose no kwihangana, mwihanganirana mu rukundo.No muri 1 Petero 4:8 Bibiliya igira iti “Ariko ikiruta byose mukundane urukundo rwinshi, kuko urukundo rutwikira ibyaha byinshi”Imana ihe umugisha urukundo rwanyu.”












Ibitekerezo

  • Rusesabagina arabuhombye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa