skol
fortebet

Abarusiyakazi batwite bakomeje kwisuka ku bwinshi muri Argentina

Yanditswe: Monday 13, Feb 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abarusiyakazi batwite barenga 5,000 binjiye muri Argentine mu mezi ya vuba, barimo 33 bagiye mu ndege yagiye kuwa kane, nk’uko abategetsi babivuga.
Abaheruka kuhagera bose bari mu byumweru bya nyuma byo gutwita, nk’uko ikigo cy’abinjira n’abasohoka cyaho cyabitangaje.
Birakekwa ko aba bagore bifuza ko abana babo bavukira muri Argentine kugira ngo bagire ubwenegihugu bwaho.
Umubare w’abajyayo wariyongereye vuba aha, ibyo itangazamakuru ryaho rivuga ko ari ingaruka z’intambara yo muri Ukraine. (...)

Sponsored Ad

Abarusiyakazi batwite barenga 5,000 binjiye muri Argentine mu mezi ya vuba, barimo 33 bagiye mu ndege yagiye kuwa kane, nk’uko abategetsi babivuga.

Abaheruka kuhagera bose bari mu byumweru bya nyuma byo gutwita, nk’uko ikigo cy’abinjira n’abasohoka cyaho cyabitangaje.

Birakekwa ko aba bagore bifuza ko abana babo bavukira muri Argentine kugira ngo bagire ubwenegihugu bwaho.

Umubare w’abajyayo wariyongereye vuba aha, ibyo itangazamakuru ryaho rivuga ko ari ingaruka z’intambara yo muri Ukraine.

Muri 33 bageze ku murwa mukuru wa Argentine mu ndege imwe kuwa kane, batatu muri bo bahise bafungwa kubera "ibibazo mu byangombwa byabo", basanga abandi batatu nabo bari bahageze umunsi wabanje, nk’uko umukuru w’abinjira n’abasohoka Florencia Carignano yabibwiye ikinyamakuru La Nacion.

Aba barusiyakazi mbere bari bavuze ko basuye Argentine mu bukerarugendo, nk’uko Florencia abivuga.

Ati: “Kuri bano byabonetse ko bataje mu bikorwa by’ubukerarugendo. Nabo barabyemeye.”

Florencia avuga ko aba bagore bifuza ko abana bagiye kubyara bagira ubwenegihugu bwa Argentine kuko bubaha ubwisanzure kurusha pasiporo y’Uburusiya.

Ati: “Ikibazo ni uko baza muri Argentine, bakandikisha abana babo nk’abanya-argentine maze bakagenda. Pasiporo yacu irizewe cyane hose ku isi. Yemerera [abayifite] kwinjira mu bihugu 171 nta visa”.

Kugira umwana w’umunya-argentine nabyo byihutisha ubusabe bw’ubwenegihugu ku mubyeyi. Uko bihagaze ubu, Abarusiya bashobora kujya mu bihugu 87 badasabye visa.

Christian Rubilar umunyamategeko wunganira abagore batatu bafunzwe kuwa kane yavuze ko “bafunzwe barengana”, bakekwaho “kubeshya ko ari abakerarugendo”.

Ati: “Icyo ni icyaha kitari mu mategeko yacu. Aba bagore batakoze icyaha, batishe itegeko ry’abinjira n’abasohoka na rimwe, bari kwamaburwa ubwisanzure bwabo binyuranyije n’amategeko.”

Aba bagore nyuma baje kurekurwa.

La Nacion ivuga ko uku kwiyongera kw’Abarusiyakazi ari ukubera ko "uretse guhunga intambara na serivisi z’ubuvuzi mu gihugu cyabo, [abo bagore] bakururwa no kuba bemerewe kwinjira muri Argentine nta visa, n’ubuvuzi buteye imbere mu bitaro byinshi”.

"Ubukerarugendo bwo kubyara" ku barusiya muri Argentine busa n’aho burimo ubushabitsi bumaze gukomera.

Website y’Ikirusiya BBC yabonye itanga servisi zitandukanye ku Barusiyakazi bashaka kujya kubyarira muri Argentine.

Urwo rubuga rwamamaza ibikorwa birimo kubafasha mu byangombwa mu ngendo, kubakura ku kibuga cy’indege, kubigisha Icyespanyolo, no kubagabanyiriza igiciro ku "mu bitaro byiza cyane mu murwa mukuru wa Argentine".

Izo servisi zose zishyurwa hagati ya $5,000 (miliyoni 5.4 Frw) mu rugendo rw’abicaye ahaciriritse kugera ku $15,000 (miliyoni 16 Frw) mu myanya ya "first class" mu ndege.

Urwo rubuga ruvuga ko uwarushinze asanzwe afasha iby’ubukerarugendo bwo kubyara no gufasha abimukira kuva mu 2015, kandi iyo kompanyi ivuga ko ari “100% iyo muri Argentine”.

Kuwa gatandatu, La Nacion yatangaje ko polisi imaze iminsi ihiga abakora “ubucuruzi butemewe bwa za miliyoni z’amadorari” bwo guha Abarusiyakazi n’abagabo babo inyandiko mpimbano mu gihe gito cyane kugira ngo bajye muri Argentine.

Polisi ivuga ko iryo tsinda ry’abagizi ba nabi rica $35,000 (miliyoni 37 Frw) kuri iyo serivise.

Kugeza ubu nta muntu urafatwa, ariko polisi ivuga ko yafatiriye za mudasobwa ngendanwa, inyandiko z’inzira, na cash nyinshi.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa