skol
fortebet

Adama Niane wakinnye muri filimi Lupin yapfuye

Yanditswe: Monday 30, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Adama Niane wamamaye muri filime y’uruhererekane yitwa Lupin yapfuye ku myaka 56.
Uyu mukinnyi wa filimi w’Umufaransa yamenyekanye muri iyi filimi yaciye ibintu kuri Netflix mu mwaka wa 2021.
Icyateye urupfu rwa Adama Niane ntabwo kiramenyekana.
Omar Sy wakinannye na Adama muri Lupin,abinyujije kuri Twitter, yunamiye uyu nyakwigendera avuga ko yari umukinnyi wa filimi wagiraga umutima mwiza cyane.
Ati "Nihanganishije inshuti n’umuryango wa Adama Niane,umukinnyi wa Filimi mwiza cyane (...)

Sponsored Ad

Adama Niane wamamaye muri filime y’uruhererekane yitwa Lupin yapfuye ku myaka 56.

Uyu mukinnyi wa filimi w’Umufaransa yamenyekanye muri iyi filimi yaciye ibintu kuri Netflix mu mwaka wa 2021.

Icyateye urupfu rwa Adama Niane ntabwo kiramenyekana.

Omar Sy wakinannye na Adama muri Lupin,abinyujije kuri Twitter, yunamiye uyu nyakwigendera avuga ko yari umukinnyi wa filimi wagiraga umutima mwiza cyane.

Ati "Nihanganishije inshuti n’umuryango wa Adama Niane,umukinnyi wa Filimi mwiza cyane nagize amahirwe yo gukorana nawe.

Yari umugabo ufite umutima mwiza bidasanzwe.Roho ye iruhukire mu mahoro.

Umuyobozi wa Filimi,Olivier Abbou nawe yunamiye Adama avuga ko yari intwari.

Ati "Mu gahinda kenshi namenye iby’urupfu rwa Adam Niane,twakoranye muri filimi ibiri z’uruhererekane Maroni na Fury.

Ntabwo twigeze dutandukana mu myaka 4,dusangira ubunararibonye bwa kimuntu tunatemberana hirya no hino ku isi muri Guyana, St Pierre, Miquelon no muri Lille.

Yari umuhanga wuzuye,ufite imbaraga.Ni intwari yanjye,inshuti n’umwunganizi.Ruhuka mu mahoro."

Umushingwa wa nyuma wa Adama wari uwo muri filimi y’uruhererekane kuri ya 2022 witwa L’lle aux 30 Cercueils (The Island of 30 Coffins) aho yakinnye yitwa Yannick Lantry.

Yamenyekanye akina nk’umwicanyi wahoze ari imfungwa,Leonard Kone muri Lupin,yibanda ku gitabo cy’umufaransa Maurice LeBlanc cyo muri 1905.

Niane yavukiye I Paris muri 1966.Yakinnye muri filimi z’uruhererekane zica kuri TV ndetse na filimi zisanzwe nka Alex Hugo (2021), Maroni (2018-2021), Sam (2019-2021), Inhuman Resources (2020), Prise au piège (2019), Troubled Waters (2019) na La Mante (2017).

Hari izindi yagaragayemo nka Felicità (2020), The Bare Necessity (2019), Gang of the Caribbean (2016), SK1 (2014) na Baise-moi (2000).

Adam Niane wakunzwe muri Lupin yapfuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa