skol
fortebet

Ibyo wamenya ku munsi mpuzamahanga w’abagore

Yanditswe: Friday 08, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Mu gihe kirenga ikinyejana gishize, abantu ku isi bizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe abagore tariki 08 Werurwe.

Sponsored Ad

Ariko se kuki uyu munsi ari ingenzi?

Uyu munsi mpuzamahanga watangiye ute?

Uyu munsi mpuzamahanga w’abagore waturutse mu ihuriro ry’abakozi.

Imbuto yawo yatewe mu 1908, ubwo abagore 15,000 bakoraga imyigaragambyo muri New York basaba kugabanyirizwa amasaha y’akazi, guhembwa neza, n’uburenganzira bwo gutora.

Hashize umwaka umwe, ishyaka Socialist Party of America ryatangaje bwa mbere umunsi wahariwe abagore muri icyo gihugu.

Igitekerezo cyo kugira uyu munsi mpuzamahanga cyazanywe na Clara Zetkin, impirimbanyi y’umukomuniste yaharaniraga uburenganzira bw’abagore.

Mu 1910, uyu mudagekazi Clara yatanze iki gitekerezo mu nama mpuzamahanga y’abagore b’abakozi yaberaga i Copenhagen.

Igitekerezo cye cyashyigikiwe n’abagore bose 100 bo mu bihugu 17 bari bateraniye muri iyo nama.

Umunsi mpuzamahanga wa mbere w’abagore wizihijwe mu 1911, mu bihugu bya Autriche, Denmark, Ubudage n’Ubusuwisi.

ONU yatangiye kwizihiza uyu munsi mu 1975. Insanganyamatsiko ya mbere yatanzwe na ONU (mu 1996) yari “Kwizihiza kahise, Dutegura ahazaza”.

Kuki uyu munsi wizihizwa tariki 08 Werurwe?

Igitekerezo cy’ibanze cya Clara Zetkin cyo kuwizahiza ku rwego mpuzamahanga ntabwo cyari gishingiye ku itariki runaka.

Iya 8 Werurwe yahiswemo nyuma y’imyigaragambyo y’abagore bo mu Burusiya yasabaga “umugati n’amahoro” mu gihe cy’intambara mu 1917.

Iminsi ine y’imyigaragambyo yatumye Tsar w’Uburusiya yegura, kandi leta y’inzibacyuho yagiyeho ihita iha abagore uburenganzira bwo gutora.

Ku kirangaminsi cya Julian cyakoreshwaga icyo gihe mu Burusiya, imyigaragambyo y’abagore yatangiye tariki 23 Gashyantare(2).

Ku kirangaminsi cya Gerigwari gikoreshwa henshi hasigaye ku isi - ari nacyo dukoresha - iyo tariki ihura n’iya 8 Werurwe.

Mu karere n’ahandi ku isi uyu munsi wizihizwa ute?

Umunsi mpuzamahanga wahariwe abagore henshi ku isi ni ikiruhuko cyemewe n’amategeko.

Mu Burundi uyu munsi biteganyijwe ko uri bwizihirizwe i Gitega mu birori biza kuba bikuriwe na Perezida Evariste Ndayishimiye, ku nsanyamatsiko mpuzamahanga y’uyu munsi igira iti: “Gushora imari mu bagore, Kwihutisha iterambere”. Uyu munsi ni ikiruhuko mu Burundi.

Mu Rwanda - igihugu ubu gifite umuhigo ku isi wo kugira abagore benshi mu nteko ishingamategeko kandi cya 12 ku isi ku hantu heza ku bagore (cya 2 muri Africa) ku rutonde ruheruka rwa World Economic Forum - uyu munsi ni ikiruhuko kandi wizihizwa ku nzego zitandukanye mu gihugu.

Mu Bushinwa, abagore benshi bahabwa ikiruhuko cy’igice cy’umunsi, nk’uko byagenwe na leta.

Ahatandukanye ku isi haba ibikorwa birimo ingendo z’imyiyereko, ibitaramo, amamurika-bikorwa, hamwe n’ibiganiro-mpaka.

Mu Butaliyani, umunsi mpuzamahanga w’abagore bawita Festa della Donna, bagaha abagore impano z’indabo zo mu bwoko bwa mimosa.

Mu Burusiya ubucuruzi bw’indabo bwikuba kabiri kuri uyu munsi mpuzamahanga wahariwe abagore.

Muri Amerika, Werurwe ni Ukwezi kw’Amateka y’Abagore. Buri mwaka perezida atangaza ijambo ryo kubaha ibikorwa by’indashyikirwa byakozwe n’Abanyamerikakazi.

Kuki bambara ibara ry’umwura kuri uyu munsi?

Umwura, icyatsi kibisi n’umweru ni amabara y’umunsi mpuzamahanga w’abagore, nk’uko bivugwa n’urubuga rwa International Women’s Day website.

Uru rubuga ruvuga ko: Umwura usobanuye ubutabera n’agaciro. Icyatsi kigasobanura icyizere. Umweru ugasobanura ubuziranenge.”

Aya mabara yakoreshwaga n’ihuriro ryitwa Women’s Social and Political Union (WSPU) ryashinzwe mu Bwongereza mu 1903 riharanira uburenganzira bwo gutora ku bagore.

Insanganyamatsiko ya 2024 ni iyihe?

Insanganyamatsiko ya ONU ya 2024 kuri uyu mwaka ni: “Gushora imari mu bagore: Kwihutisha iterambere”, igamije gusobanura akamaro k’ingamba zo kugabanya ubusumbane.

ONU iburira ko “Intambara n’izamuka ry’ibiciro bishobora gutuma 75% by’ibihugu ku isi bigabanya ibyo bishora mu mibereho y’abaturage mu 2025, bigahungabanya umugore na serivisi z’ibanze.”

Urubuga rwa International Women’s Day rwahisemo insanyamatsiko ivuga ngo “Gukangurira kudaheeza”. Ruvuga ko abantu “dukwiye kurema uburyo abagore bose bahabwa agaciro kandi bakubahwa”.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa