skol
fortebet

Indwara ya Diabete igiye kunsenyera urugo!!MBIGENZE NTE?

Yanditswe: Tuesday 05, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo utashatse ko amazina ye tuyatangaza umaranye diyabete imyaka 10 avuga ko yatakaje ibiro birenga 50 kubera ukuntu iyo ndwara imubabaza ikamubuza amahwemo ikaba yaranamukenesheje. Nanone kandi yatumye atakibasha gutera akabariro none ngo umugore we arashaka gatanya

Sponsored Ad

Uyu mugabo w’imyaka 54, bigaragara ko ari muremure, yivugira ko mbere yo kurwara yari afite ibiro 120, ari umucuruzi wihagazeho utunze umuryango we w’abantu 11.

Ubu ngo asigaranye ibiro 70 gusa, intege zarashize ntakibasha gukorera urugo rwe kubera guhora kwa muganga, asobanura uko yamenye uburwayi bwe.

Agira ati “Nari mbyibushye cyane, nyuma nza kubona udusebe twizanye ku maguru, tugakira tukongera tukagaruka. Ntangira kugira umunaniro uhoraho, inyota nyinshi nkiriranwa akajerekani k’amazi, ngiye kwa muganga bansangamo diyabete.”

Arongera ati “Ubu ibyo gutera akabariro byarahagaze. Umubiri nta ntege ufite, nkarara ntaka kubera amaguru aba arimo umuriro, isukari iba yazamutse ikamanurwa n’uko banteye agashinge. Mporana inzara ariko n’ibyo ndiye ntibindyohere kuko ururimi rwahiye, ruhoraho udusebe”.

Avuga ko ubu atunzwe n’imiti yo kwa muganga usibye ko ngo atayibona buri gihe kubera ihenze, yayibura agatakaza ubwenge (Comma), n’ibindi byuririzi bikaza.
Avuga ko nibura bimusaba ibihumbi 40Frw buri kwezi kugira ngo abone imiti bamutera n’ibindi bigendana bityo isukari ikaringanira.

Nimungire inama, umugore wanjye yakamejeje ngo arashaka gatanya kuko ntakibasha kunoza inshingano z’abashakanye( Gutera akabariro) Niwe kandi wari usigaye amfasha muri byose mu bucuruzi bwanjye kuko njye sinkigira akabaraga. Ese hari aho mwandangira umuntu wamvura iyi nkenya y’indwara? Nakora iki ngo nkire iyi ndwara umugore yemere atuze agume mu rugo. Nimumfashe ndabinginze

Diyabete ni iki?

Diyabete ni indwara ituma umuntu agira isukari irengeje urugero mu maraso. Iyo ndwara ibangamira uburyo umubiri ukoresha uvana isukari mu maraso, ukayohereza mu ngirabuzimafatizo ziyikeneye kugira ngo zibone ingufu. Iyo bimeze bityo, ibice by’ingenzi by’umubiri birangirika, bigatuma amaraso adatembera neza mu mubiri, kandi rimwe na rimwe bigatuma umurwayi acibwa ino cyangwa ikirenge, agahuma cyangwa akarwara impyiko. Abarwayi ba diyabete benshi bahitanwa n’indwara z’umutima n’indwara zifata imitsi yo mu bwonko.

Iyo umuntu afite ibinure byinshi aba afite ibyago byo kurwara diyabete y’ubwoko bwa kabiri. Impuguke zemeza ko iyo umuntu afite ibicece, aba afite ibyago byinshi byo kurwara diyabete. Ariko cyane cyane ibinure byo ku rwagashya no ku mwijima ni byo bituma umubiri udashobora gukoresha isukari mu buryo bukwiriye. None se wakora iki ngo ugabanye ibyago byo kurwara iyo ndwara?

Ibintu bitatu byagufasha kugabanya ibyago byo kurwara diyabete

1. Niba uri mu bantu bashobora kwibasirwa n’iyo ndwara, jya wisuzumisha umenye igipimo cy’isukari ufite mu maraso. Mbere y’uko abantu barwara diyabete y’ubwoko bwa kabiri, bakunze kubanza kugira isukari yo mu maraso irenze isanzwe. Nubwo kugira isukari yo mu maraso iri hejuru no kurwara diyabete ubwabyo bigira ingaruka ku buzima, hari aho bitandukaniye. Guhangana na diyabete birashoboka, ariko ntishobora gukira ukoresheje imiti isanzwe. Kugira ngo ikire ni ngombwa gukoresha imiti ikorwa n’abashinwa yo mu rwego rwa food Supplement.

Ku rundi ruhande, hari abari bafite isukari yo mu maraso iri hejuru bashoboye kuyigabanya, isubira ku rugero rusanzwe. Abantu bafite isukari yo mu maraso iri hejuru bashobora kutagaragaza ibimenyetso bifatika, ari na yo mpamvu ubwo burwayi bwabo bushobora kutamenyekana. Hari raporo zavuze ko ku isi hose, abantu bagera hafi kuri miriyoni 316 bafite isukari yo mu maraso iri hejuru, ariko abenshi muri bo bakaba batabizi. Urugero, muri Leta Zunze ubumwe za Amerika honyine, mu bantu bafite isukari yo mu maraso iri hejuru, abagera kuri 90 ku ijana ntibabizi.

Ariko kandi, kugira isukari yo mu maraso iri hejuru ni ikibazo. Uretse kuba bigaragaza ko ushobora kuzarwara diyabete y’ubwoko bwa kabiri, vuba aha byaragaragaye ko bituma umuntu agira ibyago byinshi byo kurwara indwara yo mu mutwe ituma umuntu adatekereza neza. Niba ufite umubyibuho ukabije kandi ukaba uhora wicaye cyangwa mu muryango wawe hakaba harimo abantu barwaye diyabete, ushobora kuba ufite isukari yo mu maraso iri hejuru. Niba wifuza kumenya uko uhagaze, uzakoreshe ikizamini cy’amaraso.

2. Jya urya indyo ikwiriye. Mu gihe bishoboka kandi bikaba bikwiriye, byaba byiza ukoze ibintu bikurikira: jya ugabanya ibyokurya wari usanzwe urya. Aho kunywa imitobe y’imbuto irimo isukari nyinshi na za fanta, ujye unywa amazi, icyayi cyangwa ikawa. Jya urya umugati utavangiye, umuceri na makaroni mu rugero, aho kurya ibyokurya byatunganyirijwe mu nganda. Ibindi warya ni inyama z’umweru, amafi, imbuto zijya kumera nk’ubunyobwa n’ibishyimbo.

3. Jya ukora siporo. Imyitozo ngororamubiri ishobora kugabanya isukari mu maraso, kandi igatuma ibiro byawe bitiyongera. Hari impuguke yatanze inama yo kugabanya igihe wamaraga ureba televiziyo, ukagikoramo siporo.
Nubwo nta cyo wahindura ku ngirabuzimafatizo zawe, ushobora kugira icyo uhindura ku mibereho yawe. Imihati dushyiraho tubungabunga ubuzima bwacu si imfabusa.

Ibitekerezo

  • Hama diabète ningwara ivugwa igakira mugihe ufashe sfactor,kk irimwo cellule souche ifasha gusbirza Ama cellules yubatse ugwagasha (pancréas)igakimeza cellule zariko zirononekara hanyum insuline umubiri ugasubira kuyihingura, hamwo antioxydants naturels zikora igikorw cogukura radicaux libres zononye Ama cellules.kaze muri swisderm international, mufise ico mubaze hamagara kuri+25776648168

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa