skol
fortebet

Nkore iki? Papa wanjye agiye gutuma ntandukana n’umukunzi wanjye nkunda cyane

Yanditswe: Monday 28, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umubyeyi wanjye yamenye ko nkundana n’umukobwa basanzwe basambana yanga kugira icyo abimbwiraho, gusa nyuma yaho naje kubavumbura none nabuze icyo nabakorera

Sponsored Ad

Umusomyi w’urubuga umuryango.rw utarifuje ko amazina ye tuyatangaza, yasabyeko twamugira inama ku kibazo kimukomereye yahuye nacyo. Yagize ati: “ Nakundanye n’umukobwa none ubu papa ni we usigaye anca inyuma.

Maze igihe kigera ku mwaka umwe nkundana n’umukobwa ariko sinabonye amahirwe yo kumujyana iwacu mu rugo ngo mbashe kumwereka ababyeyi mbere. Ubwo mu minsi yashize nagerageje kumujyanayo, yaraje asanga murugo bose barahari, ni ko gutangira kumusobanurira ababyeyi banjye.

Gusa inshuti yanye igikubita papa amaso yahise ihinduka ku maso ndabibona, itangira no kujya ivuga bimwe biterekeranye gusa sinabigira impamvu cyane. Ntibyatinze kuko papa yahise atubwirako hari umuntu umuhamagaye ku bwa gahunda z’akazi asanzwe akora.

Ubwo nari mperekeje umukunzi wanjye, yakomeje kumbaza byinshi kuri papa, natekereza ibyo nabonye bikambera urujijo. Byakomeje kuntera kugira amakenga, ni ko gushyiraho ingenza ngo menye nyirizina imyitwarire y’umukobwa dukundana. Nyuma y’icyumweru kimwe gusa barampamagaye ngo nze ndebe mpageze nsanga papa yasohokanye na wa mukobwa muri hoteli mbibonera barebana akana ko mujisho.

Nashatse no kuhabasanga ngo turwane ariko abo twari kumwe baranzitira kuko babonaga umujinya mfite ushobora guteza ibibazo birenze urugero. Kuva ubwo numva mfitiye papa umujinya utavugwa kuburyo ntagishaka no kuba namarana na we n’umunota umwe gusa ntacyo namubwiye kandi na we mbona ntacyo aba ashaka kuba yambwira.

Kuri iyi nshuro ndumva bindenze, gusa nabuze icyo nabikoraho kuburyo no gukora indi mirimo bisigaye binanira, nkajunjama cyane simvuge ku bw’ibitekerezo byinshi n’ibibazo uruhuri nkomeza kwibaza. Ubu se niturize mureke? Ko bishobora gusenyera papa se mbibwire mama? Nereke papa se ko nabimenye ?

Nyabuneka nshuti basomyi b’umuryango.rw nkeneye inama zanyu kuko ndaremerewe.

Murakoze kubimfashamo !

Ibitekerezo

  • uri akabwa; heba uyo mugore n’uwaso ntiwunvako ariwe yamurongoye imbere ko mumenyana

    Bjr! Wowe egera umusaza umubwire ko wabimenye, umusabe kubihagarika kugirango adasenya,hanyuma n’uwo mukobwa umwihorere abakobwa ni benshi muri iyi si.

    Ubwose urumva atariwowe ushaka kwishyushya umutwe?None se iyo ndaya ya so urayishaka ngobigende gute?Wowe ufite ikibazo nyamara we ntakibazo afite,mugihe ahubwo ariwe wakagombye kucyigira.Rekana na maraya wa musore we,abakobwa barahali kdi bazima.Ariko ubundi mbere yo gukunda umukobwa wagombye kuba umuzi neza,aho gushiturwa n’uburanga.

    Reka iyo ndaya.

    reka iyo ndaya yaso

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa